Abarimu batize uburezi kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri''Special Program of Uncertified Teachers'' mu gihugu hose.
Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 Mu gihugu hose hasojwe amahugurwa y’abarimu batize uburezi, icyiciro cya kabiri (Wave 2) cy’iyi gahunda uzwi yiswe “Special Program of Uncertified Teachers” , igamije gufasha abarimu batize uburezi kubona ubumenyi n’ubushobozi bibemerera gukora umurimo wo kwigisha ku rwego rwisumbuye kandi mu buryo buhamye. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, aho abarimu barenga ibihumbi 24 (24,000) baturutse hirya no hino mu gihugu bari bayitabiriye. Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburezi, ukaba wibanda ku barimu bari bamaze igihe bigisha ariko batigeze biga uburezi ku buryo bweruye. Icyiciro cya mbere (Wave 1) cy’aya mahugurwa cyari cyarasoje mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ariko kugeza ubu abarimu bakitabiriyebakaba batarahabwa impamyabushobozi (certificates) zabo. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izo mpamyabushobozi ziri gutunganywa, kandi zizatangwa mu gihe cya vuba ...