Posts

Showing posts from March 9, 2026

Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusanganwa umunyeshuri w'umukobwa mu icumbi ry’abarimu

Image
  Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru yakuruye impaka n’impungenge mu baturage nyuma y’aho umwarimu aketsweho gusanganwa umunyeshuri mu icumbi ry’abarimu, bikaba byahise bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza. Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore ku ishuri rya GS Bihinga, aho umwarimu wigisha mu mashuri abanza, uzwi ku nyuguti za mbere za R.I , yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu kibazo kirebana n’umunyeshuri w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1). Amakuru yamenyekanye ni uko uwo munyeshuri yaburiwe irengero n’umuryango we ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Iwabo bavuga ko batangiye kugira impungenge kuko umwana atigeze agaragara mu rugo kandi nta makuru bari bafite y’aho yaba ari. Nyuma yo kumubura iminsi itatu, umuryango we wafashe icyemezo cyo kujya kubaza ku ishuri yigaho kugira ngo barebe niba hari amakuru mashya babona. Ku wa Mbere, nibwo abo mu muryango w’uwo mwana bageze ku ishuri rya GS Bihinga, batangira kubaza ubuyobozi n’abandi ...