Posts

Showing posts from September 18, 2025

Abarimu barenga ibihumbi 15 bagiye kujya bitabira inama za REB zirebana n'amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu rurimi rw'icyongereza

Image
  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko kigiye gutangira inama zizajya zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga zigamije gufasha abarimu barenga ibihumbi 15 bari mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa yo kongera ubushobozi mu Cyongereza. Aya mahugurwa yatangijwe ku wa 13 Nyakanga 2025 agamije gufasha abarimu baturuka mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye y’ibanze (lower secondary), kugira ngo bazabashe gutanga amasomo bifashishije Icyongereza nk’ururimi rw’inyigisho. REB ivuga ko izi nama zizajya zikorwa buri cyumweru ku Cyumweru, guhera ku wa 21 Nzeli 2025 kugeza ku wa 26 Ukwakira 2026, buri karere kakagira igihe cyako cyihariye. Izi nama zizajya zibera kuri internet hifashishijwe urubuga rwa Webex, kandi abayobozi b’uturere n’abashinzwe uburezi basabwe kumenyesha abarimu bose igihe bazayitabira. Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yavuze ko izi nama ari inzira yo gukomeza gusobanukirwa n’ibibazo abarimu bahura nabyo, ibyifuzo byabo n’ingaruka z...