Amasomo azigishwa muri gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko
Urwego rw'lgihugu rushinzwe Uburezi bw'lbanze (REB), rwateguye Gahunda Nzamurabushobozi izakorwa mu biruhuko. lyi gahunda iteganyijwe kubera mu mashuri abanza yose ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano guhera ku itariki ya 21 Nyakanga 2025 kugeza tariki ya 26 Kanama 2025. Izitabirwa n'abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza ku biga mu mwaka wa gatanu batashoboye kubona 50 ku ijana mu mwaka wose. Gahunda Nzamurabushobobozi ikorwa mu biruhuko izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bose bigisha amasomo y'lkinyarwanda, Icyongereza n' Imibare mu cyiciro cya mbere cy' amashuri abanza. Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri abanza, izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, Isomo ry'ubumenyi bw'ikoranabuhanga riciriritse n'lsomo ry'imbonezamubano.Ku barimu bafite aho bahuliye n'ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta batumiwe na NESA ntabwo bazitabira iyi gahunda.Gahunda igenewe abarimu batiz...