Biteye inkeke😐😐😐😐Abarenga miliyoni baganiriza OpenAI buri cyumweru ku bibazo byo mu mutwe: Impungenge z’abahanga ku kuba AI iri kugenda isimbura abaganga mu gufasha abababaye.
Ikigo cy’ikoranabuhanga OpenAI , cyakoze umufasha w’ubwenge buhangure uzwi cyane nka ChatGPT , giherutse gushyira ahagaragara amakuru ateye impungenge. Aya makuru agaragaza ko abarenga miliyoni imwe buri cyumweru baganiriza ChatGPT ku ngingo zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe harimo abagaragaza ihungabana, agahinda gakabije, n’ibitekerezo byo kwiyahura. Nk’uko ubushakashatsi bwabo bubigaragaza, 0.15% by’abo bantu baba bagaragaza ibimenyetso bifatika byo kwiyambura ubuzima . Mu mibare rusange, bivuze ko buri cyumweru hari ibihumbi by’abantu ku isi bashobora kuba baganiriza ChatGPT mu bihe bikomeye by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe. ChatGPT yagiye iba “inshuti” y’abantu benshi bafite ibikomere Abantu benshi bamaze kumva ko ChatGPT ari umufasha ushobora kumva ibibazo bya buri wese, kuko itaca urubanza kandi ihora yiteguye kuganira. Ibi byatumye bamwe bayifata nk’inshuti, umujyanama, cyangwa umuntu bashobora kubwira ibanga. Umwe mu bakoresha ChatGPT yagize ati: “Iyo ntangiye kugira ...