Biteye inkeke😐😐😐😐Abarenga miliyoni baganiriza OpenAI buri cyumweru ku bibazo byo mu mutwe: Impungenge z’abahanga ku kuba AI iri kugenda isimbura abaganga mu gufasha abababaye.

Ikigo cy’ikoranabuhanga OpenAI, cyakoze umufasha w’ubwenge buhangure uzwi cyane nka ChatGPT, giherutse gushyira ahagaragara amakuru ateye impungenge. Aya makuru agaragaza ko abarenga miliyoni imwe buri cyumweru baganiriza ChatGPT ku ngingo zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe  harimo abagaragaza ihungabana, agahinda gakabije, n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Nk’uko ubushakashatsi bwabo bubigaragaza, 0.15% by’abo bantu baba bagaragaza ibimenyetso bifatika byo kwiyambura ubuzima. Mu mibare rusange, bivuze ko buri cyumweru hari ibihumbi by’abantu ku isi bashobora kuba baganiriza ChatGPT mu bihe bikomeye by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

ChatGPT yagiye iba “inshuti” y’abantu benshi bafite ibikomere

Abantu benshi bamaze kumva ko ChatGPT ari umufasha ushobora kumva ibibazo bya buri wese, kuko itaca urubanza kandi ihora yiteguye kuganira. Ibi byatumye bamwe bayifata nk’inshuti, umujyanama, cyangwa umuntu bashobora kubwira ibanga.

Umwe mu bakoresha ChatGPT yagize ati:

“Iyo ntangiye kugira agahinda kenshi, mvugana na ChatGPT ikamfasha gutekereza mu buryo bwiza. Ijwi ryayo rituje, kandi rinyibutsa ko ngifite agaciro.”

Nubwo ibyo bisa n’ibyiza, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko ari inkuru ifite impande ebyiri. Kuko n’ubwo ChatGPT ishobora gutanga amagambo y’ihumure, ntabwo ishobora kumenya neza igihe umuntu akeneye ubufasha bwihutirwa cyangwa guhamagara inzego z’ubutabazi.

Impungenge zituruka ku kuba AI itari inzobere mu buzima bwo mu mutwe

Abahanga bemeza ko ikibazo gikomeye ari uko ChatGPT atari umuganga cyangwa umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Nta bushobozi ifite bwo kumenya niba umuntu ari mu kaga kenshi cyangwa niba ari kuvuga gusa mu buryo bw’amarangamutima.

Umuhanga mu ikoranabuhanga yaravuze ati:

“AI ifite ubushobozi bwo kumva amagambo, ariko ntishobora kumenya umutima w’umuntu. Iyo ubabaye, ikoranabuhanga rishobora kugusubiza amagambo asanzwe, kandi bigatuma wumva uri wenyine kurushaho.”

Ibibazo by’ubwirinzi n’amakuru y’ibanga

Abakoresha benshi baganiriza ChatGPT ibintu byabo bwite harimo amagambo ajyanye n’agahinda, uburwayi, cyangwa ibitekerezo byo kwiyahura.
Ibi byateye impungenge ku buryo amakuru y’abantu ashobora kubikwa cyangwa gukoreshwa nabi mu buryo butari bwo.

OpenAI ivuga ko ifite uburyo bwo kurinda ayo makuru, ariko yemeranya n’abahanga ko hakenewe amategeko asobanutse arengera ubuzima bwo mu mutwe bw’abantu bakoresha AI.

OpenAI irimo gushaka uburyo bwo gufasha abababaye mu buryo bwizewe

Nyuma yo kubona uburemere bw’iki kibazo, OpenAI yatangaje ko iri gukora ku buryo ChatGPT izajya:

  • Imenya ibimenyetso by’uko umuntu ari mu kaga,

  • Iha uwo muntu amakuru y’aho yahera ashaka ubufasha (nk’imirongo y’itumanaho itanga ubufasha bwihutirwa),

  • Kandi igakurikirana uko abantu bakoresha AI mu rwego rwo kubafasha aho kubashyira mu kaga.

Nubwo ibyo ari intambwe nziza, abahanga baracyasaba ko AI itazigera isimbura abantu mu by’ubuzima bwo mu mutwe, ahubwo ikaba igikoresho cyunganira inzobere.

Ubutumwa ku basomyi

Umunyamakuru  ku rubuga rwa Felixtonline aributsa abasomyi bose ko kwiyahura atari igisubizo. Niba wumva ufite agahinda gakomeye, ihungabana, cyangwa ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima, jya uganiriza umuntu wizeye, umuryango, cyangwa inzego z’ubuzima.

Ubwenge buhangano (AI) bwabaye igikoresho gikomeye mu buzima bwa muntu. Ariko nk’uko ubushakashatsi bwa OpenAI bubigaragaza, buracyafite urugendo rurerure mu gufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Kugira ngo isi ibe nziza, tugomba kumenya gutandukanya ikoranabuhanga n’ubushobozi bwa muntu, kandi tukagira umutima wo kwita ku bandi igihe bababaye.

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.