Mu makuru y'ikoranabuganga:Google yatangiye kugerageza ikoranabuhanga rishya rihindura indimi ako kanya hifashishijwe écouteurs.
Mu gihe isi igenda ihinduka umudugudu muto kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ururimi rukomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zituma abantu badahura neza mu itumanaho. Kugira ngo iki kibazo gikemurwe, kompanyi ya Google yatangaje ko yatangiye kugerageza ikoranabuhanga rishya rifasha abantu kumva no gusobanukirwa ibyo abandi bavuga ako kanya mu ndimi zitandukanye, hifashishijwe écouteurs zifite ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence). Ikoranabuhanga rikora rite? Ubu buryo bushya buri kugeragezwa bukora ku buryo iyo umuntu avuze amagambo mu rurimi rumwe, ayo magambo ahita afatwa n’ikoranabuhanga rya Google, agahindurwa mu rundi rurimi uwo muntu wundi asobanukiwe, maze akayumva ako kanya mu écouteurs atarinze ko uvuga arangiza ijambo rye. Ibi bivuze ko gusobanura ntibikiri igikorwa gitinda, ahubwo bigenda bikorwa mu gihe nyacyo (real-time translation). Umuntu wumva ntiyongera gutegereza ko undi abanza kurangiza interuro ngo haboneke igisobanuro, ahubwo amagambo ahinduka ag...