Posts

Showing posts from September 13, 2025

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakekwaho gukorera urugomo umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge

Image
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakekwaho gukorera urugomo umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali witwa NYAMPINGA Clodette, bakoresheje umuhoro. Ibi byabaye nyuma y’uko uwo muturage yari ari mu nzira asubiye mu rugo, agafatirwa mu gico n’itsinda ry’aba bantu bakekwaho icyaha. Abafashwe barimo umusore w’imyaka 33 witwa HAKIZIMANA Jacques ucyekwaho kuba ari we wafashe uwo muturage amukubita hasi, mugenzi we RURANGWA Jean Paul w’imyaka 40 wamukomerekeje akoresheje umuhoro, ndetse n’undi w’imyaka 40 wi wasize abandi ateramo amabuye abashatse gutabara ndetse n'imodoka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP RUTIKANGA Boniface yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku bufatanye bwa abaturage n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko amakuru y’ibyabaye atanzwe vuba. Yagize ati:Abaturage baduhaye amakuru ku gihe, bituma aba bakekwaho icyaha bafatwa mu masaha make nyuma y’uko icyaha kibaye. Turashimira abaturage ku bufatanye, kandi turongera kwibutsa ko urugomo rudakemura...