Posts

Showing posts from September 19, 2025

Urubyiruko n’abakuru barakangurirwa gusoma no kwandika mu rwego rwo kubaka ejo hazaza

Image
  Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana bato n’abantu bakuru, Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ireme ry’uburezi (REB) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma hamwe n’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga mu gusoma. Ibirori byabereye mu Karere ka Gasabo kuri Groupe Scolaire Musave, byitabirwa n’abayobozi, abarimu, abanyeshuri ndetse n’abaturage b’aho. Umuyobozi Mukuru wa REB, Bwana Nelson Mbarushimana, yibukije abitabiriye uyu muhango ko gusoma ari imwe mu ntwaro zifasha umuntu gutekereza neza, gufata ibyemezo byubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yagize ati: “Gusoma ni umuco tugomba guhorana, kuva ku mwana muto kugeza ku mukuru. Iyo dusoma neza, dutekereza neza kandi tugafata ibyemezo bituganisha ku nyungu rusange. Gusoma no kwandika ni umurage tugomba gusigasira kugira ngo dushobore kubaka u Rwanda twifuza.” Uyu mwaka wa 2025, insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahan...