Minisitiri w’Intebe yashimye Abanyeshuri barangije Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, abashishikariza kugira icyerekezo n’ubutwari
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva , yagejeje ubutumwa bwuzuye ishimwe n’impanuro ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) , mu birori byo guha impamyabumenyi abarangije mu mwaka wa 2025. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimye intambwe aba banyeshuri bateye, abibutsa ko uyu munsi utagarukira gusa ku kwishimira ibyo bagezeho, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwerekeza ku kubaka ejo hazaza heza. “Iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwanyu, ariko ni n’itangiriro y’urugendo rushya ruzasaba ubutwari, ibitekerezo bishya n’umuhate wo kugira uruhare mu guhindura isi,” — Minisitiri w’Intebe. Yabasabye kujya bahagarara gitwari mu guhangana n’ibigeragezo by’isi yihuta cyane, kandi bakagendera ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubumwe, umurimo, n’ubutwari bwo gukunda igihugu . Guverinoma yiyemeje gukomeza gushyigikira uburezi bwo hejuru Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma bwo gushyigikira uburezi bwo ku rwego rwo hejur...