Posts

Showing posts from June 25, 2025

Menya inkomoko y'imvugo "Bene Ngango"

Image
Iyi mvugo yakomotse ahagana mu 1909. Ubwo umuzungu wambere yageze Mu Rwanda mu 1900 akaba Ari nawe wavumbuye umujyi wa Kigali mu 1907.Hariho umugabo witwaga Ngango wari umutunzi ukomeye cyane.Uyu Ngango yagizwe umuyobozi w'umujyi wa Kigali wa mbere mu mateka y'Urwanda mu 1909.Ngango yashatse abagore umunani babyarana abana mirongo itatu na babiri harimo abahungu makumyabiri na bane. Abo bahungu baje kuba abajura kabuhariwe kuko umujyi wa Kigali wose bari barawuyohoje.Uwafatwaga wese yibye bakaviga bati uyu ashobora kuba Ari umwe muri bene Ngango.Cyangwa se babona umujura wibye bati"Niko Sha aho ntiwaba Ari umwe muri bene Ngango?"Baba Ari benshi bati aba bajura ni bene Ngango.Kuva ubwo imvugo irakwira na bugingo ubu iyo umuntu bamwibye baragira bati"Runaka bene Ngango bamwibye bamusiga iheruheru.Bavuga ngo yahuye na bene Ngango ukumva ko bamwibye.