Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph yatangaje ko Ubwenge Buhangano(AI) bugiye gutangira gukoreshwa mu mashuri guhera umwaka utaha
Kigali, tariki ya 23 Ukwakira 2025 – Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph , yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) izatangira gukoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu masomo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi hifashishijwe Ubwenge Buhangano , izwi ku izina rya FEWA AI Summit 2025 , yabereye i Kigali muri Convention center. Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu ntego z’igihugu zo guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe, aho amasomo agomba kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryifitemo ubushobozi bwo gufasha abarimu n’abanyeshuri kubona ubumenyi vuba kandi bwagutse. Yagize ati:“Guhera umwaka utaha w’amashuri, MINEDUC izatangira kugerageza kwigisha hifashishijwe AI mu mashuri . Ubu bwenge buhangano buzafasha abarimu kubona ibikoresho byigisha byihuse, gufasha abanyeshuri kwiga mu buryo bwihariye, no kunoza ubu...