Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph yatangaje ko Ubwenge Buhangano(AI) bugiye gutangira gukoreshwa mu mashuri guhera umwaka utaha

Kigali, tariki ya 23 Ukwakira 2025 – Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) izatangira  gukoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu masomo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi hifashishijwe Ubwenge Buhangano, izwi ku izina rya FEWA AI Summit 2025, yabereye i Kigali muri Convention center. 

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu ntego z’igihugu zo guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe, aho amasomo agomba kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryifitemo ubushobozi bwo gufasha abarimu n’abanyeshuri kubona ubumenyi vuba kandi bwagutse. Yagize ati:“Guhera umwaka utaha w’amashuri, MINEDUC izatangira kugerageza kwigisha hifashishijwe AI mu mashuri . Ubu bwenge buhangano buzafasha abarimu kubona ibikoresho byigisha byihuse, gufasha abanyeshuri kwiga mu buryo bwihariye, no kunoza uburyo bwo gupima ubumenyi bwabo,” 

Yongeyeho ko iyi gahunda igamije guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse, aho AI izakoreshwa mu gutegura amasomo, gutanga inama z’uburyo bwo kwigisha no kugenzura imikorere y’abanyeshuri.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, abarimu bazahabwa amahugurwa ajyanye n’uko AI ikoreshwa mu myigishirize, mu gihe abanyeshuri bazahabwa uburyo bwo gukoresha porogaramu zishobora kubafasha kwiga amasomo mu buryo bworoshye kandi bushimishije.

Inama ya FEWA AI Summit 2025 yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byamaze gutegura uburyo buhamye bwo gushyira AI mu myigishirize, binyuze mu bufatanye hagati ya MINEDUC, MINICT, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo UNESCO na African Union.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko intego ari uko kuva mu 2026, amashuri yose y’u Rwanda azaba afite uburyo bwo gukoresha AI mu burezi, haba mu gutegura amasomo, kugenzura imitsindire, ndetse no gufasha mu itegurwa ry’imyigire yihariye (personalized learning).

U Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira ikoranabuhanga imbere mu nzego zose, by’umwihariko mu burezi. Gahunda yo gukoresha Ubwenge Buhangano mu mashuri izaba ari intambwe ikomeye igaragaza impinduka mu myigishirize y’abana b’u Rwanda, ikerekana ko igihugu cyiteguye gutera imbere mu gihe cy’ikoranabuhanga no guhangana n’ihindagurika ry’isi.

Source:Umunota.com,Kigali Today.

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.