Posts

Showing posts from October 9, 2025

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Global Gateway Forum2025 yiga ku bukungu yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Image
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , yitabiriye inama ya Global Gateway Forum yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, igamije kurebera hamwe uko ubufatanye mpuzamahanga bushobora gukomeza guteza imbere ubukungu n’ishoramari rirambye hagati y’u Burayi n’Afurika. Iyi nama yateguwe n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo kurebera hamwe uko gahunda ya Global Gateway yakomeza gufasha mu kubaka ibikorwa remezo n’iterambere ry’ukuri ku mugabane wa Afurika. Perezida Kagame asaba ubufatanye bushingiye ku bungana n’agaciro Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye mu bukungu no mu mitekerereze mpuzamahanga, bityo ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku bungana, kwizerana n’agaciro kugira ngo impinduka zizagire inyungu ku bose. “Isi iri guhinduka cyane, ariko igisubizo si ukwigira ukwacu. Ubufatanye n’imikoranire by’ukuri ni byo bizatuma ub...