RUJUGIRO ati"KNC nasezerera APR mu gikombe cy'amahoro nzazamura ukuboko ndahirire kuba perezida w'abafana ba GASOGI United."Ibintu avuga ko ari inzozi ariko bishoboka.
Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, amarangamutima y’abafana akenshi agaragaza urukundo rudasanzwe bafitiye amakipe yabo. Ariko hari igihe ayo marangamutima arenga urwego rw’ibisanzwe, agahinduka inkuru ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni byo byabaye ku mufana ukomeye w’ikipe ya APR FC , uzwi ku izina rya Rujugiro , nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Gasogi United . Ku wa 11 Werurwe 2026 , habaye umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Gasogi United . Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane ko aya makipe yombi amaze iminsi agaragaza guhangana gukomeye mu marushanwa atandukanye. Icyatunguye benshi ni uko Gasogi United , iyobowe na Perezida wayo uzwi cyane KNC , yaje gutsinda APR FC , ibintu byateje impaka nyinshi ndetse n’amarangamutima mu bafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Nyuma y’uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amagambo y’umufana wa APR FC witwa Rujugiro , uzwi...