Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.
Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 12/12/2025 kimwe n'ahandi hose mu gihugu, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu, wizihirijwe ku runge rw'amashuri rwa GS Muyanza mu Murenge wa Buyoga, ari nawo wazihije uyu munsi mu rwego rwo hejuru kubera gutunganya neza ibikorwa by’uyu mwaka mu byiciro bitandukanye.
Umushyitsi mukuru wari witabiriye ibi birori ni MUKANYIRIGIRA Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo. Hari kandi abashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, umuyobozi mukuru wa Polisi ukorera muri Buyoga, abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’ababungirije, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abarimu bo mu Murenge wa Buyoga bari baje kwizihiza umunsi wabo.
Umukino wahuje w'intoki wahuje abarimu hagati yabo.
Ibirori byatangijwe n’umukino w’intoki wahuje abarimu, ugamije kubashimisha no kubafasha kurushaho kwegerana.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umwuga w'Uburezi Usaba Ubufatanye.”
Abatanze ubutumwa bose bibanze ku kamaro k’umwarimu mu iterambere ry’igihugu. Bagaragaje ko nta terambere ryagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushyigikira umwarimu.
Indirimbo, imivugo ndetse n’ubuhamya byatanzwe bigaragaza isura nyayo y’umwarimu nk’ishingiro ry’ahazaza h’igihugu.
Umwarimu BAGWANEZA Viateur wigisha kuri GS GITUMBA mu Murenge wa Buyoga atanga ubuhamya
Umwe mu barimu witwa BAGWANEZA Viateur yatanze ubuhamya bw’uko yateye intambwe mu mibereho ye abikesha Ikigega cya Cooperative Umwarimu SACCO. Yashimye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwahaye umwarimu uburyo bwo kwiteza imbere no kugera ku iterambere rirambye.
Ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere
Mu ijambo rye, MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye abarimu ubwitange bagaragaza buri munsi mu kazi kabo, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo uburezi burusheho gutanga umusaruro ufatika. Yasoje yifuriza abarimu Umunsi Mwiza wa Mwarimu, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu kazi kabo ka buri munsi.
Ibirori byasozwaga n’ifoto y’urwibutso ndetse n’ubusabane bwahuje abarezi n’abayobozi.
Ifoto y'urwibutso:Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo,MUKANYIRIGIRA Judith hagati.




.jpeg)
Comments