Amasomo azigishwa muri gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko
Gahunda Nzamurabushobobozi ikorwa mu biruhuko izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bose bigisha amasomo y'lkinyarwanda, Icyongereza n' Imibare mu cyiciro cya mbere cy' amashuri abanza. Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri abanza, izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, Isomo ry'ubumenyi bw'ikoranabuhanga riciriritse n'lsomo ry'imbonezamubano.Ku barimu bafite aho bahuliye n'ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta batumiwe na NESA ntabwo bazitabira iyi gahunda.Gahunda igenewe abarimu batize uburezi izajya ikorwa mugihe cya weekend, abarimu bari muri iyi gahunda bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi kugirango bafashe abanyeshuri munsi yo kwiga.
Ku barimu biga muri kaminuza bafite gahunda y'amasomo yo mu biruhuko bazagaragariza umuyobozi w'ikigo bigishaho icyemezo cy'uko baziga mu minsi iri hagati mu cyumweru.
Abarimu bose bazitabira Gahunda Nzamurabushobozi bagomba kwitabira amahugurwa abagenewe mbere y'uko iyi gahunda itangira kandi umuyobozi w'ikigo agomba kubaha urupapuro rw' inzira akanakurikirana ko bitabiriye amahugurwa.
Turasaba abayobozi b'ibigo by' amashuri kwita kuri iki gikorwa; bashishikariza abanyeshuri n' abarimu kuzitabira no gufata iki gikorwa nk'icyabo.


Comments