Amasomo azigishwa muri gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko

 

Urwego rw'lgihugu rushinzwe Uburezi bw'lbanze (REB), rwateguye Gahunda Nzamurabushobozi izakorwa mu biruhuko. lyi gahunda iteganyijwe kubera mu mashuri abanza yose ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano guhera ku itariki ya 21 Nyakanga 2025 kugeza tariki ya 26 Kanama 2025. Izitabirwa n'abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza ku biga mu mwaka wa gatanu batashoboye kubona 50 ku ijana mu mwaka wose.

Gahunda Nzamurabushobobozi ikorwa mu biruhuko izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bose bigisha amasomo y'lkinyarwanda, Icyongereza n' Imibare mu cyiciro cya mbere cy' amashuri abanza. Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri abanza, izashyirwa mu bikorwa n'abarimu bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, Isomo ry'ubumenyi bw'ikoranabuhanga riciriritse n'lsomo ry'imbonezamubano.Ku barimu bafite aho bahuliye n'ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta batumiwe na NESA ntabwo bazitabira iyi gahunda.Gahunda igenewe abarimu batize uburezi izajya ikorwa mugihe cya weekend, abarimu bari muri iyi gahunda bagomba kwitabira gahunda nzamurabushobozi kugirango bafashe abanyeshuri munsi yo kwiga.

 Ku barimu biga muri kaminuza bafite gahunda y'amasomo yo mu biruhuko bazagaragariza umuyobozi w'ikigo bigishaho icyemezo cy'uko baziga mu minsi iri hagati mu cyumweru.

 Abarimu bose bazitabira Gahunda Nzamurabushobozi bagomba kwitabira amahugurwa abagenewe mbere y'uko iyi gahunda itangira kandi umuyobozi w'ikigo agomba kubaha urupapuro rw' inzira akanakurikirana ko bitabiriye amahugurwa.

Turasaba abayobozi b'ibigo by' amashuri kwita kuri iki gikorwa; bashishikariza abanyeshuri n' abarimu kuzitabira no gufata iki gikorwa nk'icyabo.



Comments

Anonymous said…
Murakoze cyane Bwana Munyamakuru
Anonymous said…
Namwe murakoze cyane

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.