Ibyo uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje kugirango yemererwe gukora Agent Banking

Umwalimu SACCO ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo abanyamuryango babone serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Muri urwo rwego, Umwalimu SACCO igiye gutangiza serivisi nshya ya Agent Banking, izafasha kwegereza serivisi hafi y’abanyamuryango aho batuye cyangwa bakorera.

Nk’uko Bwana Julien Sibomana, Umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyeshamakuru muri Umwalimu SACCO yabitangaje, iyi gahunda izafasha abanyamuryango kubona serivisi hafi yabo, binyuze mu bafatanyabikorwa bemewe nka “Agents”.

Uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Copy ya RDB Certificate (TIN Number)

  2. Copy y’i Patanti

  3. Copy y’indangamuntu

  4. Ifoto imwe ya passport

  5. Igishoro cya FRW 1,000,000

  6. Amaserano y’umu agent asinye

  7. Konte ya Umwalimu SACCO

  8. Smartphone cyangwa Computer ifite internet

  9. Printer (ni akarusho)


Umwalimu SACCO isaba abanyamuryango kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’amafaranga yabo, by’umwihariko bakirinda gusangira umubare w’ibanga n’umuntu uwo ari we wese.


Iyi gahunda ya Agent Banking izatuma abanyamuryango bakomeza kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye, bidasabye kujya ku biro bikuru cyangwa amashami ya SACCO, bityo ikaba ari indi ntambwe ikomeye mu kwagura uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

Source:X:U-SACCO

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.