Ibyo uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje kugirango yemererwe gukora Agent Banking
Umwalimu SACCO ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo abanyamuryango babone serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Muri urwo rwego, Umwalimu SACCO igiye gutangiza serivisi nshya ya Agent Banking, izafasha kwegereza serivisi hafi y’abanyamuryango aho batuye cyangwa bakorera.
Nk’uko Bwana Julien Sibomana, Umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyeshamakuru muri Umwalimu SACCO yabitangaje, iyi gahunda izafasha abanyamuryango kubona serivisi hafi yabo, binyuze mu bafatanyabikorwa bemewe nka “Agents”.
Uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
-
Copy ya RDB Certificate (TIN Number)
-
Copy y’i Patanti
-
Copy y’indangamuntu
-
Ifoto imwe ya passport
-
Igishoro cya FRW 1,000,000
-
Amaserano y’umu agent asinye
-
Konte ya Umwalimu SACCO
-
Smartphone cyangwa Computer ifite internet
-
Printer (ni akarusho)
Umwalimu SACCO isaba abanyamuryango kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’amafaranga yabo, by’umwihariko bakirinda gusangira umubare w’ibanga n’umuntu uwo ari we wese.
Source:X:U-SACCO


Comments