Abarimu batize uburezi kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri''Special Program of Uncertified Teachers'' mu gihugu hose.


Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 Mu gihugu hose hasojwe amahugurwa y’abarimu batize uburezi, icyiciro cya kabiri (Wave 2) cy’iyi gahunda uzwi yiswe “Special Program of Uncertified Teachers”, igamije gufasha abarimu batize uburezi kubona ubumenyi n’ubushobozi bibemerera gukora umurimo wo kwigisha ku rwego rwisumbuye kandi mu buryo buhamye.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, aho abarimu barenga ibihumbi 24 (24,000) baturutse hirya no hino mu gihugu bari bayitabiriye. Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburezi, ukaba wibanda ku barimu bari bamaze igihe bigisha ariko batigeze biga uburezi ku buryo bweruye.

Icyiciro cya mbere (Wave 1) cy’aya mahugurwa cyari cyarasoje mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ariko kugeza ubu abarimu bakitabiriyebakaba batarahabwa impamyabushobozi (certificates) zabo. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izo mpamyabushobozi ziri gutunganywa, kandi zizatangwa mu gihe cya vuba kugira ngo abo abarimu nabo babashe kwemezwa ku mugaragaro nk’abarimu b'abanyamwuga  bujuje ibisabwa.

Mu myaka yashize, Guverinoma y’u Rwanda yari yemereye abantu batize uburezi ariko bafite ubumenyi mu masomo runaka kwinjira mu mwuga w’ubwarimu, mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abarimu bari bake mu mashuri. Ariko icyo cyemezo cyaje kuvugururwa, hanzurwa ko buri mwarimu agomba kuba afite ubumenyi n’impamyabushobozi iboneye kugira ngo umwana w’Umunyarwanda ahabwe uburezi bufite ireme. Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda y’amahugurwa yihariye ku barimu batize uburezi, kugira ngo bahabwe ubumenyi bw’ingenzi bubafasha gukora umurimo wabo neza.

Nubwo iyi gahunda yibanze ku barimu bo mu mashuri abanza, hari n’abigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, nabo biteganyijwe ko bazahabwa amahugurwa nk’aya mu bihe biri imbere. Ibi bizafasha kunoza ireme ry’uburezi no kongerera abarimu ubushobozi bwo kwigisha mu buryo bugezweho, bujyanye n’impinduka ziri kuba mu burezi bw’iki gihe.

Uretse kongera ubumenyi, aya mahugurwa ateganya gutanga impamyabushobozi zizafasha aba barimu kugira uburenganzira busesuye mu mwuga w’ubwarimu, harimo no kongera amahirwe yo kuzamurwa mu ntera no kugirirwa icyizere mu bigo by’amashuri bigishaho.

Gahunda yo guhugura abarimu batize uburezi ni imwe mu ngamba zifatika Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’ubwarimu no kongera ireme ry’uburezi, hagamijwe kurera Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’ibihe biri imbere.

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.