Ese Rayon Sports barikura imbere ya Gasogi United kuri icyi cyumweru?Abafana bafite ubwoba nyuma yo gutsindwa imikino itatu iheruka.


Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bitari byiza nyuma yo gutsindwa imikino itatu yikurikiranya mu marushanwa atandukanye, bikaba byateye ubwoba n’impungenge ku bafana bayo benshi.

Mu mikino iheruka, Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars mu mikino ya CAF Confederation Cup,umukino ubanza n'uwo kwishyura ndetse n’umukino batsinzwemo na Police FC igitego kimwe ku busa. Ibi byatumye abafana bibaza niba ikipe yabo izabasha kwisubiraho mu mukino ukomeye utegerejwe kuri iki cyumweru na Gasogi United.

Gasogi United, izwiho gukina umupira wihuse no guhangana nta bwoba, yatangaje ko intego ari ukwegukana amanota atatu kuri uyu mukino. Abakinnyi n’abatoza bayo bavuga ko biteguye “gutsinda byanze bikunze” kugira ngo berekane ko bashobora guhagarara imbere y’amakipe akomeye nka Rayon Sports.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports ifite abakinnyi bafite ubunararibonye ndetse n’abafana benshi bashobora kuba isoko y’imbaraga ku ikipe mu gihe baba baje kuyishyigikira ku bwinshi. Uyu mukino uzaba ku wa 05 Ukwakira 2025 saa 3:00 PM kuri Kigali Pele Stadium, ukaba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mukino ushobora kuba urufunguzo rwo kugarura icyizere ku ruhande rwa Rayon Sports, cyangwa se umwanya wa Gasogi United wo kugaragaza ko ari ikipe ikomeye itagomba gusuzugurwa.


Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.