Rulindo-Buyoga-GS Gitumba:Ubuyobozi bw'ishuri n’abarimu mu byishimo bikomeye nyuma yo gushimirwa n’Akarere nk’ikigo cyitwaye neza mu bizamini bya Leta



Mu kigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya GS Gitumba, giherereye mu Murenge wa Buyoga, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru,kuri uyu wa 13/10/2025 habereye umuhango ukomeye wo gushimira no guha impamyabushobozi (Certificate) icyo kigo nk'ikitwaye neza  neza mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri 2024–2025, mu byiciro byose birimo P6, S3 na S6.

Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Rulindo kigamije gushimira no guha agaciro ubwitange n’imbaraga byashyizwe mu bikorwa n’abarezi, abayobozi b’ibigo ndetse n’abanyeshuri kugira ngo batsinde ku rwego rwo hejuru.

Mu bigo byagiye bigaragara ku isonga mu mitsindire, GS Gitumba iza ku isonga mu bigo byabaye indashyikirwa  mu bizamini bya Leta. By’umwihariko, iki kigo nicyo cyagize umunyeshuri waje ku isonga mu Karere ka Rulindo mu bizamini bya Leta byo mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, ari we Musemakweri Samuel, wahawe igihembo cya mudasobwa nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku ntsinzi ye idasanzwe.

MUSEMAKWERI Samuel  hagati afite imashini,i buryo Umuyobozi w'ishuri rya GS GITUMBA i bumoso MUKANYIRIGIRA Judith Mayor w'Akarere ka Rulindo.

Umuhango wo gushyikiriza iyo impamyabushobozi wayobowe n’Umugenzuzi w’Uburezi w’Umurenge wa Buyoga, Bwana Habimana Jean de Dieu, washyikirije ubuyobozi bwa GS Gitumba ndetse n'abarimu muri rusange. Mu ijambo rye, yashimiye cyane ubuyobozi bw’ishuri, ndetse n'abarimu  ku muhate n’ubwitange bagaragaje, abibutsa ko intsinzi ari intangiriro y’urugendo rurerure, abasaba gukomeza umurongo mwiza w’akazi no kudasubira inyuma.Ygize ati:

“Ibi ni ibigaragaza ko mwashyizeho umwete n’imbaraga. Ariko urugendo ntirurangira; iyi ntsinzi ikomeze kubabera imbarutso yo gukora cyane kurushaho, kugira ngo GS Gitumba izahore ku isonga no mu myaka iri imbere,”
Habimana Jean de Dieu, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Buyoga.

 

                                  

Umugenzuzi w'uburezi mu Murenge wa Buyoga arimo HABIMANA Jean de Dieu arimo yereka
abarimu certificate y'imitsindire
Abarimu ba GS Gitumba na bo bagaragaje ibyishimo n’amarangamutima by’umwihariko, bashimira ubuyobozi bw’ikigo uburyo bubafasha kugera ku ntego zabo, ndetse babizeza ko bazakomeza kurangwa n’umurava n’ubwitange mu rwego rwo gukomeza guharanira umusaruro mwiza.

Umugenzuzi w'uburezi mu Murenge wa Buyoga hagati y'abarimu babiri bafite certificates

Umuyobozi wa GS Gitumba yashimiye cyane abarimu n’abanyeshuri ku mbaraga bashyize mu myigire no mu myigishirize, ndetse anashimira inzego z’uburezi ziri hejuru zidasiba kubashyigikira. Yagize ati:

“Ibi twagezeho ni igihamya cy’uko dushobora byinshi iyo dushyize hamwe. Ndashimira buri mwarimu, buri munyeshuri ndetse n’inzego zose zidushyigikira. Ndabasaba gukomeza uyu murongo kugira ngo GS Gitumba ihore ku isonga.”

Nyuma y’ijambo ry’ubuyobozi w'icyo kigo, habayeho gufata ifoto y’urwibutso n’abarimu n'ubuyobozi nk’ikimenyetso cy’uyu munsi w’amateka ku kigo cya GS Gitumba.


                                Umuyobozi w'ishuri rya GS GITUMBA aganira n'Abarimu.

Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo wasigiye ubuyobozi n'abarezi  icyizere n’imbaraga zo gukomeza gukora neza kugira ngo barusheho kwegukana intsinzi no guteza imbere ireme ry’uburezi mu Karere ka Rulindo no mu gihugu muri rusange.

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.