MINISANTE:Abanyarwanda Barakangurirwa Gukaza Ingamba zo Kwirinda Indwara y’Ibicurane muri iki gihe imvura ari nyinshi.
Mu gihe imvura ikomeje kugwa henshi mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko iki gihe ari kimwe mu byongera cyane indwara y’ibicurane, cyane cyane izituruka ku bwoko bwa virusi ya Influenza A . Ibi bije nyuma y’uko ubushakashatsi n’ibipimo byo mu rwego rw’ubuzima bigaragaje ko ubu bwoko bw’iyi virusi ari bwo buri kwigaragaza cyane mu baturage, kandi nta bundi bwoko bushya bwa virusi y’ibicurane bwabonetse mu Rwanda muri ibi bihe biheruka. Mu butumwa MINISANTE yatangaje ku rukuta rwayo rwa X, yongeye guhamagarira buri muntu wese kwirinda no kurinda abandi, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura n’ubukonje, igihe ibicurane byibasira abantu kurusha ibindi bihe by’umwaka. Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Minisiteri, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi kudohoka ku kwita ku buzima bw’abana, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, kuko ari bo baba bafite ibyago byinshi byo kuremba iyo iyi virusi ihujwe n’izindi ndwara zandura zifata imyany...