📢📢📢📢📢CAMIS-NESA:Itangazo rireba abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu ku mikoreshereze mishya ya CAMIS ivuguruye(CAMIS Version 2.0)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) cyatangaje ko hagiye gutangira gukoreshwa sisitemu nshya y’ikusanyamakuru n’imicungire y’amanota mu mashuri, yiswe CAMIS Version 2.0 (CAMIS 2.0), mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no korohereza abarezi mu mikorere ya buri munsi.
Iyi sisitemu nshya, yasimbuye CAMIS yari isanzwe ikoreshwa mu mashuri yose mu gihugu, yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho rigamije gutanga serivisi zinoze kandi zihendutse ku bakenera kuyikoresha.
Ikoranabuhanga ryihariye ryo koroshya imikoreshereze ya CAMIS 2.0
Nk’uko biri mu itangazo ryagejejwe ku bayobozi b’Uturere n’abashinzwe uburezi mu turere, sisitemu nshya ya CAMIS 2.0 yashyizweho hagamijwe:
-
Korohereza abayikoresha mu kwinjiza no gucunga amakuru y’abanyeshuri,
-
Kugabanya umurongo wo gutunganya raporo z’amanota,
-
Gukoresha interineti nkeya kugira ngo amashuri yose, n’afite ubushobozi buke, abashe kuyigeraho,
-
Kongerera umutekano n’ukuri by'amakuru ajya muri sisitemu.
Kuva kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2025, CAMIS 2.0 iratangira gukora binyuze ku rubuga rusanzwe rwa CAMIS: https://camis.nesa.gov.rw, rukaba rwavuguruwe kugira ngo rujyane n’ibisabwa n’iyi sisitemu nshya.
Abakoresha bazakora konti nshya
NESA yatangaje kandi ko Abayobozi b'ibigo by'amashuri barimo ba Headteachers, Directors of Studies ndetse n’abarimu bazaba bashinzwe kwinjiza amanota, bagomba gukora konti nshya bakoresheje SDMS Staff Codes zabo.
Ku rundi ruhande, abayobozi bo ku rwego rw’uturere n’Intara (SEIs, DEOs, DDEs, DPOs n'abandi) bazahabwa konti na NESA ku rwego rw’igihugu.
Ibi bigamije gushyiraho uburyo bwizewe bwo kwinjiza amakuru, aho buri wese azaba afite uburenganzira bugaragara hashingiwe ku nshingano ze.
Amahugurwa ateganyijwe
Mu rwego rwo gufasha abarezi kumenya ikoreshwa rya sisitemu nshya, NESA yatangaje ko izakora amahugurwa ku rwego rw’Imirenge agenewe:
-
Ba Headteachers,
-
Directors of Studies,
-
N’abarimu bazaba bahagarariye abandi.
Amahugurwa azaba mu byiciro bibiri:
-
17–21 Ugushyingo 2025,
-
01–05 Ukuboza 2025.
Ayo mahurwa arimo gahunda irambuye izatangwa n'abatumiwe mu turere twose kugira ngo hazaboneke ubumenyi buhagije bwo gukoresha CAMIS 2.0 mbere y'uko ibizamini by'igihembwe cya mbere bitangira.
Ubuyobozi bwa NESA burasaba ubufatanye bw’uturere
Mu ibaruwa yaasinyweho na Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yasabye uturere gufatanya mu kugeza izi mpinduka ku bayobozi b’amashuri n’abandi bayobozi mu rwego rw’uburezi kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.
.png)

Comments