MINEDUC:Abana basaga 64,000 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 2024/2025
Ibarura riheruka gukorwa na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na umushinga Zero Out of School Children (Zero-OOSC) ushyirwa mu bikorwa na Save the Children, ryagaragaje ko mu bana 173,302 bataye ishuri mu mwaka wa 2024/2025, abarenga 64,000 bamaze gusubira ku ishuri.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Television (RTV) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri porogaramu Waramutse Rwanda, Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Rose Baguma, yavuze ko uyu musaruro uturuka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane ababyeyi n’inzego z’ibanze.
Ubufatanye bw’inzego zitandukanye bugaragaza impinduka:
Dr. Baguma yasobanuye ko Minisiteri y’Uburezi yakoranye bya hafi n’abakorerabushake b’umushinga Zero-OOSC ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo hamenyekane impamvu zatumaga abana bata ishuri. Ibyo byatumye habaho ibikorwa birimo gusura imiryango y’abana bataye ishuri, kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri, ndetse no gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Zero-OOSC: Umushinga wihariye mu kurwanya icyahe cyo guta ishuri:
Umushinga Zero-OOSC ugamije kugira igihugu kidafite umwana n’umwe uri hanze y’ishuri, ukaba ukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ufatanya n’inzego z’uburezi, ababyeyi, ndetse n’amashuri ubwawo mu guhuriza hamwe ingamba zo gukurikirana abana bari mu byago byo kuva mu ishuri.
Bimwe mu bikorwa by’uyu mushinga birimo:
-
Gusura imiryango ifite abana bataye ishuri;
-
Gutegura ubukangurambaga bwo gushishikariza uburezi kuri bose;
-
Gutanga ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri ku bana batishoboye;
-
Kunoza uburyo bwo gukurikirana umwana kuva atangiye ishuri kugeza arangije.
Uburere nk’ishingiro ry’ejo hazaza:
Kuba abana ibihumbi bamaze gusubira mu ishuri bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku burezi kuri bose (Education for All), nk’uko biteganywa n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda. Ni urugero rugaragaza ko ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itari iya Leta, n’abaturage bushobora gutanga umusaruro ugaragara mu mibereho y’abana b’u Rwanda.

Comments