MINISANTE:Abanyarwanda Barakangurirwa Gukaza Ingamba zo Kwirinda Indwara y’Ibicurane muri iki gihe imvura ari nyinshi.

 

Mu gihe imvura ikomeje kugwa henshi mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko iki gihe ari kimwe mu byongera cyane indwara y’ibicurane, cyane cyane izituruka ku bwoko bwa virusi ya Influenza A. Ibi bije nyuma y’uko ubushakashatsi n’ibipimo byo mu rwego rw’ubuzima bigaragaje ko ubu bwoko bw’iyi virusi ari bwo buri kwigaragaza cyane mu baturage, kandi nta bundi bwoko bushya bwa virusi y’ibicurane bwabonetse mu Rwanda muri ibi bihe biheruka.

Mu butumwa MINISANTE yatangaje ku rukuta rwayo rwa X, yongeye guhamagarira buri muntu wese kwirinda no kurinda abandi, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura n’ubukonje, igihe ibicurane byibasira abantu kurusha ibindi bihe by’umwaka. Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Minisiteri, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye ababyeyi kudohoka ku kwita ku buzima bw’abana, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, kuko ari bo baba bafite ibyago byinshi byo kuremba iyo iyi virusi ihujwe n’izindi ndwara zandura zifata imyanya y’ubuhumekero.

Ni bande bibasiwe cyane n’iyi virusi?

Influenza A iterwa na virusi ya Influenza, kandi ni indwara ishobora kwibasira umuntu wese, ariko igahura n’ingaruka zikomeye ku:

  • Abana bari munsi y’imyaka itanu

  • Abagore batwite

  • Abageze mu zabukuru bafite intege nke

  • Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri buke

Aba ni bo bugarizwa cyane n’ingaruka zikomeye z’iyi ndwara, cyane cyane iyo virusi ihujwe n’izindi bagiteri, nk’uko Dr. Nsanzimana yabitangaje.

Ibimenyetso by'Ibicurane Bikomeye

Indwara y’ibicurane itangira isa n’indwara isanzwe, ariko ikagenda irushaho kwiyongera mu gihe umuntu adafashe ingamba z’uko yivuza hakiri kare. Ibimenyetso bikunze kwigaragaza ni:

  • Gukorora cyane

  • Kumva ubukonje bwinshi

  • Gucika intege

  • Kuribwa umutwe

  • Kubura ubushake bwo kurya

  • Kuryaryatwa mu muhogo

  • Kugorwa no guhumeka

  • Gucibwamo no kuruka cyane ku bana

  • Kugira umuriro mwinshi

Mu butumwa yanyujije ku X, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati:
“Bigira ubukana iyo virus (influenza) ihahuriye na bagiteri, cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Irinde, urinde n’abandi ibicurane. Ihutire kuvuza umwana urwaye. Umwana urwaye ntakwiye kujya kwiga atarakira kuko yakwanduza abandi.”

Imibare Igaragaza Uko Indwara Yiyongereye Mu Myaka Ishize

Imibare ya MINISANTE yo kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu ntangiriro za 2025 igaragaza ko 6.6% by’abasuzumwe mu gihugu hose basanganywe virusi ya Influenza A. Iyi mibare kandi yerekana ko:

  • Mu 2023, ibicurane byari byinshi cyane hagati ya Werurwe na Kamena.

  • Mu 2024, byiyongereye cyane mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, hanyuma byongera kwigaragaza mu Gashyantare n’Ugushyingo.

  • Mu mpera za 2024, iyi ndwara yagaragaye cyane mu mezi ya Werurwe, Gicurasi n’Ukwakira.

Ibi byerekana ko ibicurane bitajya bihuza amezi mu myaka itandukanye, ariko kandi bigaragara cyane mu bihe by’imvura cyangwa igihe ubukonje bungutse imbaraga.

Ingamba Zifatizo zo Kwirinda Ibicurane

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage bose kongera ingamba z'ubwirinzi, cyane cyane muri ibi bihe. Muri izo ngamba harimo:

  • Gukaraba intoki kenshi n’isabune n’amazi meza

  • Kwirinda kwegerana cyane n’abantu batose cyangwa barimo ibimenyetso by’indwara

  • Gukingura amadirishya no guha umwuka urujya n’uruza ahantu hateraniye abantu benshi

  • Kwambara agapfukamunwa mu gihe ufite ibimenyetso cyangwa uri ahantu h’abantu benshi

  • Kujya kwa muganga hakiri kare mu gihe hagaragaye ibimenyetso bikabije

  • Kutohereza umwana ku ishuri igihe arwaye ibicurane bikomeye

MINISANTE ivuga ko izi ngamba zose zifasha mu gukumira ikwirakwira rya virusi no kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abarebwa cyane n’ingaruka z’iyi ndwara.

Nubwo ibicurane bidakunze gufatwa nk’indwara ikaze nubwo abantu benshi babyita ibisanzwe, ubushakashatsi n’ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri w’umuntu mu gihe bititabwaho hakiri kare. Minisiteri y’Ubuzima irakangurira buri wese gufata ingamba zose, kwita ku buzima bw’abana, kuguma mu rugo igihe urwaye no kwihutira kubona ubuvuzi kugira ngo hatagira uremba.

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.