REB yasoje amahugurwa y’abayobozi b'ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bahagarariye abandi ku rwego rwa buri Murenge.

Kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, yasojeye amahugurwa abahagarariye abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye ku rwego rw’Imirenge yose y’igihugu. Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’amashuri ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, akaba yabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.

Mu ijambo rye risoza aya mahugurwa, Dr. Mbarushimana yashimye uruhare rw’abayobozi b’amashuri mu guteza imbere ireme ry’uburezi, anabibutsa ko kubaka umwarimu n’umuyobozi ufite indangagaciro nyarwanda ari kimwe mu ntego nyamukuru za REB. Yavuze ko kwigisha amateka y’u Rwanda bitagomba kugarukira ku masomo mu ishuri gusa, ahubwo bikwiye no kugaragarira mu bikorwa by’abanyeshuri n’imyitwarire yabo ya buri munsi.Yagize ati:“Amateka y’u Rwanda ni isoko y’ubumwe n’ubutore bwacu. Kuyigisha neza ni ugufasha urubyiruko kumenya aho ruvuye, kugira ishema n’urukundo rw’igihugu, ndetse no kubaka ejo hazaza hihariye,”

                                        Umuyobozi mukuru wa REB Dr MBARUSHIMANA Nelson

Umuyobozi Mukuru wa REB yanibukije abahuguwe ko bagomba gushyira mu bikorwa ibipimo bitanu ngenderwaho by’imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri, birimo:

  1. Gushyiraho icyerekezo cy’ikigo cy’ishuri,

  2. Kuyobora imyigire.

  3. Kuyobora imyigishirize.

  4. Gucunga neza ikigo cy’ishuri

  5. Gukorana n’ababyeyi n’umuryango mugari.

Yabasabye kandi kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa ibyo bipimo, kugira ngo amashuri yabo abe intangarugero mu rwego rw’igihugu.

                                                                       Abitabiriye amahugurwa.

Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko bungutse byinshi ku bijyanye n’imyigishirize y’amateka y’u Rwanda n’uburyo bwo kuyobora neza ibigo byabo. Bavuze ko bazasangira ubumenyi bungutse n’abandi bayobozi b’amashuri ndetse n’abarimu bo mu Mirenge bahagarariye.

Aya mahugurwa yateguwe na REB ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’uburezi, agamije kwimakaza ubumenyi bushingiye ku ndangagaciro, amateka n’umuco nyarwanda, nk’uko biri mu ntego za gahunda y’igihugu y’ireme ry’uburezi.

Icyo aya mahugurwa asobanuye

Amahugurwa nk’aya ni intambwe ikomeye mu guha agaciro isomo ry’amateka y’u Rwanda, rikaba umusingi wo kubaka umunyeshuri uzi gukunda igihugu, uharanira amahoro n’iterambere rirambye.

Source:REB X

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.