Posts

📢📢📢📢📢CAMIS-NESA:Itangazo rireba abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu ku mikoreshereze mishya ya CAMIS ivuguruye(CAMIS Version 2.0)

Image
   Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) cyatangaje ko hagiye gutangira gukoreshwa sisitemu nshya y’ikusanyamakuru n’imicungire y’amanota mu mashuri, yiswe CAMIS Version 2.0 (CAMIS 2.0) , mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no korohereza abarezi mu mikorere ya buri munsi. Iyi sisitemu nshya, yasimbuye CAMIS yari isanzwe ikoreshwa mu mashuri yose mu gihugu, yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho rigamije gutanga serivisi zinoze kandi zihendutse ku bakenera kuyikoresha. Ikoranabuhanga ryihariye ryo koroshya imikoreshereze ya CAMIS 2.0 Nk’uko biri mu itangazo ryagejejwe ku bayobozi b’Uturere n’abashinzwe uburezi mu turere, sisitemu nshya ya CAMIS 2.0 yashyizweho hagamijwe: Korohereza abayikoresha mu kwinjiza no gucunga amakuru y’abanyeshuri, Kugabanya umurongo wo gutunganya raporo z’amanota, Gukoresha interineti nkeya kugira ngo amashuri yose, n’afite ubushobozi buke, abashe kuyigeraho, Kongerera umutekano n’ukuri by'amakuru aj...

REB yasoje amahugurwa y’abayobozi b'ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bahagarariye abandi ku rwego rwa buri Murenge.

Image
Kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Mbarushimana Nelson , yasojeye amahugurwa abahagarariye abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye ku rwego rw’Imirenge yose y’igihugu. Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’amashuri ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda , akaba yabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba , mu Karere ka Burera . Mu ijambo rye risoza aya mahugurwa, Dr. Mbarushimana yashimye uruhare rw’abayobozi b’amashuri mu guteza imbere ireme ry’uburezi, anabibutsa ko kubaka umwarimu n’umuyobozi ufite indangagaciro nyarwanda ari kimwe mu ntego nyamukuru za REB. Yavuze ko kwigisha amateka y’u Rwanda bitagomba kugarukira ku masomo mu ishuri gusa, ahubwo bikwiye no kugaragarira mu bikorwa by’abanyeshuri n’imyitwarire yabo ya buri munsi.Yagize ati:“Amateka y’u Rwanda ni isoko y’ubumwe n’ubutore bwacu. Kuyigisha neza ni ugufasha urubyiruko kumenya aho ruvuye, kugira ishema n’urukundo rw’igihugu, ndetse...

MINEDUC:Abana basaga 64,000 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 2024/2025

Image
Ibarura riheruka gukorwa na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na umushinga Zero Out of School Children (Zero-OOSC) ushyirwa mu bikorwa na Save the Children , ryagaragaje ko mu bana 173,302 bataye ishuri mu mwaka wa 2024/2025, abarenga 64,000 bamaze gusubira ku ishuri. Mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Television (RTV) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri porogaramu Waramutse Rwanda , Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Rose Baguma , yavuze ko uyu musaruro uturuka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane ababyeyi n’inzego z’ibanze . Ubufatanye bw’inzego zitandukanye bugaragaza impinduka: Dr. Baguma yasobanuye ko Minisiteri y’Uburezi yakoranye bya hafi n’abakorerabushake b’umushinga Zero-OOSC ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo hamenyekane impamvu zatumaga abana bata ishuri. Ibyo byatumye habaho ibikorwa birimo gusura imiryango y’abana bataye ishuri , kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri , ndetse no gushishikariza ababyeyi kugira ur...

Minisiteri ya Siporo yijeje ubufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye ku mbuga nkoranya mbaga akina n'abandi bana yerekana impano idasanzwe mu mupira w’amaguru i Gatsibo.

Image
Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo akinana n’abandi umupira w’amaguru kuri GS Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo , Minisiteri ya Siporo yatangaje ko izafatanya n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga ( Rwanda Amputee Football Association - RAFA ) ndetse n’Akarere ka Gatsibo, kugira ngo uyu mwana ahabwe ubufasha bukwiye bwatuma akomeza gukora siporo neza no guteza imbere impano ye. Video Amashusho y’uyu mwana yagaragaje ishyaka rikomeye n’urukundo rudasanzwe afitiye siporo, aho agaragara akina umupira n’abandi bana atitaye ku bumuga afite. Ibyo byakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza amarangamutima yo kumushima no kumusaba ko afashwa gukomeza urugendo rwe mu mupira w’amaguru. Minisiteri ya Siporo yatangaje ko iri gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo uyu mwana ahabwe ibikoresho bikenewe, amahugurwa, n’ubufasha bwose bwatuma akomeza gukina mu buryo bumworoheye kandi bu...

Biteye inkeke😐😐😐😐Abarenga miliyoni baganiriza OpenAI buri cyumweru ku bibazo byo mu mutwe: Impungenge z’abahanga ku kuba AI iri kugenda isimbura abaganga mu gufasha abababaye.

Image
Ikigo cy’ikoranabuhanga OpenAI , cyakoze umufasha w’ubwenge buhangure uzwi cyane nka ChatGPT , giherutse gushyira ahagaragara amakuru ateye impungenge. Aya makuru agaragaza ko abarenga miliyoni imwe buri cyumweru baganiriza ChatGPT ku ngingo zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe  harimo abagaragaza ihungabana, agahinda gakabije, n’ibitekerezo byo kwiyahura. Nk’uko ubushakashatsi bwabo bubigaragaza, 0.15% by’abo bantu baba bagaragaza ibimenyetso bifatika byo kwiyambura ubuzima . Mu mibare rusange, bivuze ko buri cyumweru hari ibihumbi by’abantu ku isi bashobora kuba baganiriza ChatGPT mu bihe bikomeye by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe. ChatGPT yagiye iba “inshuti” y’abantu benshi bafite ibikomere Abantu benshi bamaze kumva ko ChatGPT ari umufasha ushobora kumva ibibazo bya buri wese, kuko itaca urubanza kandi ihora yiteguye kuganira. Ibi byatumye bamwe bayifata nk’inshuti, umujyanama, cyangwa umuntu bashobora kubwira ibanga. Umwe mu bakoresha ChatGPT yagize ati: “Iyo ntangiye kugira ...

Zimwe mu mpinduka zitezwe mu Burezi bwo mu Rwanda burimo Artificial Intelligence(AI)

Image
Mu gihe isi yose iri gutera imbere mu ikoranabuhanga, Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) buri mu bintu biri guhindura ubuzima bwa muntu ku buryo bukomeye. U Rwanda, nk’igihugu gifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika , narwo ruri gufata ingamba zo kwinjiza AI mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi . Ubu buryo bushya bwo kwigisha no kwiga hifashishijwe AI bwitezweho guhindura imyumvire, imikorere, n’uburyo amasomo atangwa mu ishuri. Artificial Intelligence (AI) ni ubushobozi bw’imashini cyangwa mudasobwa bwo gukora ibikorwa bisanzwe bikorwa n’abantu, nko gutekereza, kwiga, kumva, gusubiza ibibazo cyangwa gufata ibyemezo. Mu burezi, AI ishobora gukora imirimoitandukanye nko: Gukosora imyitozo y’abanyeshuri, Gufasha mu gutegura amasomo (lesson planning), Gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga (smart learning), Gukoresha uburyo bwo kwigisha bwihariye kuri buri munyeshuri (personalized learning). Uko AI iri kwinjira mu burezi b...

Nyagatare: MANIREMA Fabien Umwalimu w’imyaka 34 wo ku ishuri rya Humure Umurenge wa Musheri yitabye Imana akubiswe n’urutsinga rw'umuriro w'amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 23/10/2025.

Image
  Inkuru y’inshamugongo yaturutse mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, aho MANIREMA Fabien , umwalimu w’imyaka 34 wigishaga mu ishuri ribanza rya Humure , yitabye Imana akubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari agiye kuvoma amazi mu kigega. Amakuru yemejwe n’abaturage bo mu gace yabereyemo, avuga ko byabaye mu masaha ya sambiri z’ijoro ubwo imvura yari imaze guhita. Uwo mwalimu ngo yari agiye kuvoma amazi nk’uko bisanzwe, maze urutsinga rw’amashanyarazi rwari rwarashishutse rurekurwa n’amazi rumukubita, ahita agwa hasi. Abaturanyi ndetse n’abana be ngo bahise batabaza, abaje gutabara basanga Manirema aryamye mu byondo, atakibasha kuvuga. Bahise bamujyana kwa muganga, ariko agezeyo yahise yitaba Imana . Abamukundaga bababajwe n’urupfu rwe Nk’uko bitangazwa na Nkusi Bernard , Umuyobozi w’ishuri rya Humure aho nyakwigendera yakoraga, ngo urupfu rwe rwababaje cyane ubuyobozi n’abarezi bagenzi be. “Yari umwarimu w’intangarugero mu kazi ke, agakunda abana bigana, kandi...