Nyagatare: MANIREMA Fabien Umwalimu w’imyaka 34 wo ku ishuri rya Humure Umurenge wa Musheri yitabye Imana akubiswe n’urutsinga rw'umuriro w'amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 23/10/2025.
Inkuru y’inshamugongo yaturutse mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, aho MANIREMA Fabien, umwalimu w’imyaka 34 wigishaga mu ishuri ribanza rya Humure, yitabye Imana akubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari agiye kuvoma amazi mu kigega.
Amakuru yemejwe n’abaturage bo mu gace yabereyemo, avuga ko byabaye mu masaha ya sambiri z’ijoro ubwo imvura yari imaze guhita. Uwo mwalimu ngo yari agiye kuvoma amazi nk’uko bisanzwe, maze urutsinga rw’amashanyarazi rwari rwarashishutse rurekurwa n’amazi rumukubita, ahita agwa hasi.
Abaturanyi ndetse n’abana be ngo bahise batabaza, abaje gutabara basanga Manirema aryamye mu byondo, atakibasha kuvuga. Bahise bamujyana kwa muganga, ariko agezeyo yahise yitaba Imana.
Abamukundaga bababajwe n’urupfu rwe
Nk’uko bitangazwa na Nkusi Bernard, Umuyobozi w’ishuri rya Humure aho nyakwigendera yakoraga, ngo urupfu rwe rwababaje cyane ubuyobozi n’abarezi bagenzi be.
“Yari umwarimu w’intangarugero mu kazi ke, agakunda abana bigana, kandi agakora neza ibyo ashinzwe. Ni igihombo gikomeye ku ishuri no ku muryango mugari w’abarezi,”
Ubuyobozi bw’umurenge bwibukije abaturage kwitwararika ku bikoresho by’amashanyarazi
NDAMAGE Andrew, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, yemeje aya makuru anashishikariza abaturage kugira umuco wo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byujuje ubuziranenge, ndetse no kwirinda kubyikorera igihe habonetse ibyangiritse.
“Ni iby’ingenzi ko buri muturage amenya ko gukoresha amashanyarazi bisaba ubumenyi. Ntawe ukwiye gukora ku nsinga cyangwa ku bikoresho byangiritse adafite ubumenyi, ahubwo agomba guhamagara inzobere,”
Umurambo wa Manirema Fabien wajyanywe iwabo mu Murenge wa Mimuri, aho yashyinguwe kuri uyu wa Kane mu cyubahiro. Yari asize abana babiri n’umugore, nyuma y’imyaka yari amaze akorera uburezi mu Murenge wa Musheri.
Urupfu rwe rwasigiye agahinda gakomeye abo bakoranaga, abaturanyi ndetse n’ababyeyi b’abana yigishaga, bavuga ko bazahora bamutekereza nk’umwarimu wakundaga umurimo we, ugakora ibiruta ibyo ashinzwe.

Comments