Posts

Itandukaniro Hagati ya ChatGPT na Robot

Image
Mu myaka mike ishize, isi yinjiye mu gihe gishya cy’ubwenge bukorano ( Artificial Intelligence ), aho imashini zitakiri ibikoresho gusa, ahubwo zatangiye kuba abafatanyabikorwa mu kazi, mu burezi no mu mibereho y’abantu. Muri uru rwego, amagambo abiri akunze kuvugwa cyane ni “Robot” na “ChatGPT” . Nubwo akenshi abantu bayavanga, afitanye isano ariko atandukanye cyane mu mikorere no mu ntego . Robot: Imashini ifite umubiri n’imikorere ifatika Robot ni imashini ifite umubiri wumvikana kandi ikora ibikorwa bifatika mu buzima busanzwe. Ikozwe mu byuma, moteri, sensor, na porogaramu ziyiyobora. Uyu mubiri utuma ishobora gukora ibyo umuntu akora nk’ugushaka, gutwara, gufungura, cyangwa gukora mu ruganda. Mu nganda, robot zikoreshwa mu gukora imodoka, gutunganya ibiribwa, no mu bikorwa bisaba gukora kenshi cyangwa gukoresha ingufu nyinshi. Mu buzima bwa buri munsi, dufite robot zikoreshwa mu rugo, mu bitaro, no mu burezi nko gufasha abana kwiga binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga. Ariko ...

Abarimu batize uburezi kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri''Special Program of Uncertified Teachers'' mu gihugu hose.

Image
Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025  Mu gihugu hose hasojwe amahugurwa y’abarimu batize uburezi, icyiciro cya kabiri (Wave 2) cy’iyi gahunda uzwi yiswe  “Special Program of Uncertified Teachers” , igamije gufasha abarimu batize uburezi kubona ubumenyi n’ubushobozi bibemerera gukora umurimo wo kwigisha ku rwego rwisumbuye kandi mu buryo buhamye. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, aho abarimu barenga ibihumbi 24 (24,000) baturutse hirya no hino mu gihugu bari bayitabiriye. Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburezi, ukaba wibanda ku barimu bari bamaze igihe bigisha ariko batigeze biga uburezi ku buryo bweruye. Icyiciro cya mbere (Wave 1) cy’aya mahugurwa cyari cyarasoje mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ariko kugeza ubu abarimu bakitabiriyebakaba batarahabwa impamyabushobozi (certificates) zabo. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izo mpamyabushobozi ziri gutunganywa, kandi zizatangwa mu gihe cya vuba ...

Minisitiri w’Intebe yashimye Abanyeshuri barangije Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, abashishikariza kugira icyerekezo n’ubutwari

Image
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva , yagejeje ubutumwa bwuzuye ishimwe n’impanuro ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) , mu birori byo guha impamyabumenyi abarangije mu mwaka wa 2025. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimye intambwe aba banyeshuri bateye, abibutsa ko uyu munsi utagarukira gusa ku kwishimira ibyo bagezeho, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwerekeza ku kubaka ejo hazaza heza. “Iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwanyu, ariko ni n’itangiriro y’urugendo rushya ruzasaba ubutwari, ibitekerezo bishya n’umuhate wo kugira uruhare mu guhindura isi,” — Minisitiri w’Intebe. Yabasabye kujya bahagarara gitwari mu guhangana n’ibigeragezo by’isi yihuta cyane, kandi bakagendera ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubumwe, umurimo, n’ubutwari bwo gukunda igihugu . Guverinoma yiyemeje gukomeza gushyigikira uburezi bwo hejuru Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma bwo gushyigikira uburezi bwo ku rwego rwo hejur...

GASOGI UNITED FC kuri uyu wa mbere taliki ya 15/10/2025 yasuye inaremera imwe mu miryango ituye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo

Image
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2025, ikipe ya GASOGI UNITED FC yakoze igikorwa cy’urukundo cyabereye mu murenge wa Gikomero , mu karere ka Gasabo , aho yasuye inzu imwe ifasha imiryango itishoboye ikorera muri ako gace, maze iyigezaho inkunga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’ikipe, abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi bayo baturutse mu bice bitandukanye, bose bazanye ubutumwa bwo gusangira ibyishimo n’abaturage bo muri Gikomero. Mu nkunga bagejeje kuri iyi miryango harimo ibiribwa , amashyiga ya kijyambere n’ibicanwa byayo, filitire ziyungurura amazi kugira ngo babone amazi meza, ndetse n’ imipira yo gukina igamije gushishikariza urubyiruko gukora siporo no kwidagadura mu buryo buzima. “Ibyishimo tugomba kubisangira n’abandi” — Angel Mutabaruka Mu ijambo rye, Angel Mutabaruka , Umuyobozi Mukuru w’abakunzi ba GASOGI UNITED FC ku isi, yashimangiye ko muri gahunda z’iyi kipe harimo gushyira imbere ibyishimo n’...

Rulindo-Buyoga-GS Gitumba:Ubuyobozi bw'ishuri n’abarimu mu byishimo bikomeye nyuma yo gushimirwa n’Akarere nk’ikigo cyitwaye neza mu bizamini bya Leta

Image
Mu kigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya GS Gitumba , giherereye mu Murenge wa Buyoga , Akarere ka Rulindo , Intara y’Amajyaruguru,kuri uyu wa 13/10/2025 habereye umuhango ukomeye wo gushimira no guha impamyabushobozi (Certificate) icyo kigo nk'ikitwaye neza  neza mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri 2024–2025 , mu byiciro byose birimo P6, S3 na S6 . Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Rulindo kigamije gushimira no guha agaciro ubwitange n’imbaraga byashyizwe mu bikorwa n’abarezi, abayobozi b’ibigo ndetse n’abanyeshuri kugira ngo batsinde ku rwego rwo hejuru. Mu bigo byagiye bigaragara ku isonga mu mitsindire, GS Gitumba  iza ku isonga mu bigo byabaye indashyikirwa  mu bizamini bya Leta. By’umwihariko, iki kigo nicyo cyagize  umunyeshuri waje ku isonga mu Karere ka Rulindo mu bizamini bya Leta byo mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, ari we Musemakweri Samuel , wahawe igihembo cya mudasobwa nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku ntsinzi ye idasanzwe. MUSEMAKWERI Samuel...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Global Gateway Forum2025 yiga ku bukungu yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Image
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , yitabiriye inama ya Global Gateway Forum yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, igamije kurebera hamwe uko ubufatanye mpuzamahanga bushobora gukomeza guteza imbere ubukungu n’ishoramari rirambye hagati y’u Burayi n’Afurika. Iyi nama yateguwe n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo kurebera hamwe uko gahunda ya Global Gateway yakomeza gufasha mu kubaka ibikorwa remezo n’iterambere ry’ukuri ku mugabane wa Afurika. Perezida Kagame asaba ubufatanye bushingiye ku bungana n’agaciro Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko isi iri mu bihe by’impinduka zikomeye mu bukungu no mu mitekerereze mpuzamahanga, bityo ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku bungana, kwizerana n’agaciro kugira ngo impinduka zizagire inyungu ku bose. “Isi iri guhinduka cyane, ariko igisubizo si ukwigira ukwacu. Ubufatanye n’imikoranire by’ukuri ni byo bizatuma ub...

Ibyo uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje kugirango yemererwe gukora Agent Banking

Image
Umwalimu SACCO ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo abanyamuryango babone serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Muri urwo rwego, Umwalimu SACCO igiye gutangiza serivisi nshya ya Agent Banking , izafasha kwegereza serivisi hafi y’abanyamuryango aho batuye cyangwa bakorera. Nk’uko Bwana Julien Sibomana , Umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyeshamakuru muri Umwalimu SACCO yabitangaje, iyi gahunda izafasha abanyamuryango kubona serivisi hafi yabo, binyuze mu bafatanyabikorwa bemewe nka “Agents”. Uwifuza kuba umu Agent wa Umwalimu SACCO agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Copy ya RDB Certificate (TIN Number) Copy y’i Patanti Copy y’indangamuntu Ifoto imwe ya passport Igishoro cya FRW 1,000,000 Amaserano y’umu agent asinye Konte ya Umwalimu SACCO Smartphone cyangwa Computer ifite internet Printer (ni akarusho) Umwalimu SACCO isaba abanyamuryango kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’amafaranga yabo, by’...