Rulindo-Buyoga-GS Gitumba:Ubuyobozi bw'ishuri n’abarimu mu byishimo bikomeye nyuma yo gushimirwa n’Akarere nk’ikigo cyitwaye neza mu bizamini bya Leta
Mu kigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya GS Gitumba , giherereye mu Murenge wa Buyoga , Akarere ka Rulindo , Intara y’Amajyaruguru,kuri uyu wa 13/10/2025 habereye umuhango ukomeye wo gushimira no guha impamyabushobozi (Certificate) icyo kigo nk'ikitwaye neza neza mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri 2024–2025 , mu byiciro byose birimo P6, S3 na S6 . Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Rulindo kigamije gushimira no guha agaciro ubwitange n’imbaraga byashyizwe mu bikorwa n’abarezi, abayobozi b’ibigo ndetse n’abanyeshuri kugira ngo batsinde ku rwego rwo hejuru. Mu bigo byagiye bigaragara ku isonga mu mitsindire, GS Gitumba iza ku isonga mu bigo byabaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta. By’umwihariko, iki kigo nicyo cyagize umunyeshuri waje ku isonga mu Karere ka Rulindo mu bizamini bya Leta byo mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, ari we Musemakweri Samuel , wahawe igihembo cya mudasobwa nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku ntsinzi ye idasanzwe. MUSEMAKWERI Samuel...