MINEDUC:Abana basaga 64,000 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 2024/2025
Ibarura riheruka gukorwa na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na umushinga Zero Out of School Children (Zero-OOSC) ushyirwa mu bikorwa na Save the Children , ryagaragaje ko mu bana 173,302 bataye ishuri mu mwaka wa 2024/2025, abarenga 64,000 bamaze gusubira ku ishuri. Mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Television (RTV) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri porogaramu Waramutse Rwanda , Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Rose Baguma , yavuze ko uyu musaruro uturuka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane ababyeyi n’inzego z’ibanze . Ubufatanye bw’inzego zitandukanye bugaragaza impinduka: Dr. Baguma yasobanuye ko Minisiteri y’Uburezi yakoranye bya hafi n’abakorerabushake b’umushinga Zero-OOSC ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo hamenyekane impamvu zatumaga abana bata ishuri. Ibyo byatumye habaho ibikorwa birimo gusura imiryango y’abana bataye ishuri , kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri , ndetse no gushishikariza ababyeyi kugira ur...