Posts

Zimwe mu mpinduka zitezwe mu Burezi bwo mu Rwanda burimo Artificial Intelligence(AI)

Image
Mu gihe isi yose iri gutera imbere mu ikoranabuhanga, Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) buri mu bintu biri guhindura ubuzima bwa muntu ku buryo bukomeye. U Rwanda, nk’igihugu gifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika , narwo ruri gufata ingamba zo kwinjiza AI mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi . Ubu buryo bushya bwo kwigisha no kwiga hifashishijwe AI bwitezweho guhindura imyumvire, imikorere, n’uburyo amasomo atangwa mu ishuri. Artificial Intelligence (AI) ni ubushobozi bw’imashini cyangwa mudasobwa bwo gukora ibikorwa bisanzwe bikorwa n’abantu, nko gutekereza, kwiga, kumva, gusubiza ibibazo cyangwa gufata ibyemezo. Mu burezi, AI ishobora gukora imirimoitandukanye nko: Gukosora imyitozo y’abanyeshuri, Gufasha mu gutegura amasomo (lesson planning), Gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga (smart learning), Gukoresha uburyo bwo kwigisha bwihariye kuri buri munyeshuri (personalized learning). Uko AI iri kwinjira mu burezi b...

Nyagatare: MANIREMA Fabien Umwalimu w’imyaka 34 wo ku ishuri rya Humure Umurenge wa Musheri yitabye Imana akubiswe n’urutsinga rw'umuriro w'amashanyarazi mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 23/10/2025.

Image
  Inkuru y’inshamugongo yaturutse mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, aho MANIREMA Fabien , umwalimu w’imyaka 34 wigishaga mu ishuri ribanza rya Humure , yitabye Imana akubiswe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari agiye kuvoma amazi mu kigega. Amakuru yemejwe n’abaturage bo mu gace yabereyemo, avuga ko byabaye mu masaha ya sambiri z’ijoro ubwo imvura yari imaze guhita. Uwo mwalimu ngo yari agiye kuvoma amazi nk’uko bisanzwe, maze urutsinga rw’amashanyarazi rwari rwarashishutse rurekurwa n’amazi rumukubita, ahita agwa hasi. Abaturanyi ndetse n’abana be ngo bahise batabaza, abaje gutabara basanga Manirema aryamye mu byondo, atakibasha kuvuga. Bahise bamujyana kwa muganga, ariko agezeyo yahise yitaba Imana . Abamukundaga bababajwe n’urupfu rwe Nk’uko bitangazwa na Nkusi Bernard , Umuyobozi w’ishuri rya Humure aho nyakwigendera yakoraga, ngo urupfu rwe rwababaje cyane ubuyobozi n’abarezi bagenzi be. “Yari umwarimu w’intangarugero mu kazi ke, agakunda abana bigana, kandi...

Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph yatangaje ko Ubwenge Buhangano(AI) bugiye gutangira gukoreshwa mu mashuri guhera umwaka utaha

Image
Kigali, tariki ya 23 Ukwakira 2025 – Minisitiri w’Uburezi  Nsengimana Joseph , yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) izatangira  gukoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu masomo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi hifashishijwe Ubwenge Buhangano , izwi ku izina rya FEWA AI Summit 2025 , yabereye i Kigali muri Convention center.  Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu ntego z’igihugu zo guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe, aho amasomo agomba kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryifitemo ubushobozi bwo gufasha abarimu n’abanyeshuri kubona ubumenyi vuba kandi bwagutse. Yagize ati:“Guhera umwaka utaha w’amashuri, MINEDUC izatangira kugerageza kwigisha hifashishijwe AI mu mashuri . Ubu bwenge buhangano buzafasha abarimu kubona ibikoresho byigisha byihuse, gufasha abanyeshuri kwiga mu buryo bwihariye, no kunoza ubu...

Itandukaniro Hagati ya ChatGPT na Robot

Image
Mu myaka mike ishize, isi yinjiye mu gihe gishya cy’ubwenge bukorano ( Artificial Intelligence ), aho imashini zitakiri ibikoresho gusa, ahubwo zatangiye kuba abafatanyabikorwa mu kazi, mu burezi no mu mibereho y’abantu. Muri uru rwego, amagambo abiri akunze kuvugwa cyane ni “Robot” na “ChatGPT” . Nubwo akenshi abantu bayavanga, afitanye isano ariko atandukanye cyane mu mikorere no mu ntego . Robot: Imashini ifite umubiri n’imikorere ifatika Robot ni imashini ifite umubiri wumvikana kandi ikora ibikorwa bifatika mu buzima busanzwe. Ikozwe mu byuma, moteri, sensor, na porogaramu ziyiyobora. Uyu mubiri utuma ishobora gukora ibyo umuntu akora nk’ugushaka, gutwara, gufungura, cyangwa gukora mu ruganda. Mu nganda, robot zikoreshwa mu gukora imodoka, gutunganya ibiribwa, no mu bikorwa bisaba gukora kenshi cyangwa gukoresha ingufu nyinshi. Mu buzima bwa buri munsi, dufite robot zikoreshwa mu rugo, mu bitaro, no mu burezi nko gufasha abana kwiga binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga. Ariko ...

Abarimu batize uburezi kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri''Special Program of Uncertified Teachers'' mu gihugu hose.

Image
Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025  Mu gihugu hose hasojwe amahugurwa y’abarimu batize uburezi, icyiciro cya kabiri (Wave 2) cy’iyi gahunda uzwi yiswe  “Special Program of Uncertified Teachers” , igamije gufasha abarimu batize uburezi kubona ubumenyi n’ubushobozi bibemerera gukora umurimo wo kwigisha ku rwego rwisumbuye kandi mu buryo buhamye. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, aho abarimu barenga ibihumbi 24 (24,000) baturutse hirya no hino mu gihugu bari bayitabiriye. Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburezi, ukaba wibanda ku barimu bari bamaze igihe bigisha ariko batigeze biga uburezi ku buryo bweruye. Icyiciro cya mbere (Wave 1) cy’aya mahugurwa cyari cyarasoje mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ariko kugeza ubu abarimu bakitabiriyebakaba batarahabwa impamyabushobozi (certificates) zabo. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko izo mpamyabushobozi ziri gutunganywa, kandi zizatangwa mu gihe cya vuba ...

Minisitiri w’Intebe yashimye Abanyeshuri barangije Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, abashishikariza kugira icyerekezo n’ubutwari

Image
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva , yagejeje ubutumwa bwuzuye ishimwe n’impanuro ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) , mu birori byo guha impamyabumenyi abarangije mu mwaka wa 2025. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimye intambwe aba banyeshuri bateye, abibutsa ko uyu munsi utagarukira gusa ku kwishimira ibyo bagezeho, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwerekeza ku kubaka ejo hazaza heza. “Iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwanyu, ariko ni n’itangiriro y’urugendo rushya ruzasaba ubutwari, ibitekerezo bishya n’umuhate wo kugira uruhare mu guhindura isi,” — Minisitiri w’Intebe. Yabasabye kujya bahagarara gitwari mu guhangana n’ibigeragezo by’isi yihuta cyane, kandi bakagendera ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubumwe, umurimo, n’ubutwari bwo gukunda igihugu . Guverinoma yiyemeje gukomeza gushyigikira uburezi bwo hejuru Minisitiri w’Intebe yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma bwo gushyigikira uburezi bwo ku rwego rwo hejur...

GASOGI UNITED FC kuri uyu wa mbere taliki ya 15/10/2025 yasuye inaremera imwe mu miryango ituye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo

Image
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2025, ikipe ya GASOGI UNITED FC yakoze igikorwa cy’urukundo cyabereye mu murenge wa Gikomero , mu karere ka Gasabo , aho yasuye inzu imwe ifasha imiryango itishoboye ikorera muri ako gace, maze iyigezaho inkunga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’ikipe, abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi bayo baturutse mu bice bitandukanye, bose bazanye ubutumwa bwo gusangira ibyishimo n’abaturage bo muri Gikomero. Mu nkunga bagejeje kuri iyi miryango harimo ibiribwa , amashyiga ya kijyambere n’ibicanwa byayo, filitire ziyungurura amazi kugira ngo babone amazi meza, ndetse n’ imipira yo gukina igamije gushishikariza urubyiruko gukora siporo no kwidagadura mu buryo buzima. “Ibyishimo tugomba kubisangira n’abandi” — Angel Mutabaruka Mu ijambo rye, Angel Mutabaruka , Umuyobozi Mukuru w’abakunzi ba GASOGI UNITED FC ku isi, yashimangiye ko muri gahunda z’iyi kipe harimo gushyira imbere ibyishimo n’...