Posts

Ubushakashatsi bwa NESA bwagaragaje ko abana basoma neza ariko ntibabashe kumva no gusesengura ibyo basomye.

Image
NESA UPDATES IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI BWA NESA Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ko nubwo abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza bashoboye gusoma amagambo n’interuro, umubare munini muri bo ugifite ikibazo cyo gusobanukirwa neza ibyo basoma. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS) byamuritswe ku wa 15 Kamena 2026, bikaba byagaragaje ishusho y’urwego rw’imyigire mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri arenga 590 aherereye mu turere twose tw’u Rwanda, bukorwaho abanyeshuri basaga ibihumbi 22 bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Hibanzwe cyane ku masomo arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko mu mashuri abanza hari abana benshi bashobora gusoma amagambo yanditse neza, ariko bikagorana iyo bab...

Raporo nshya ya NISR ku izamuka ry'ibiciro ku isoko.

Image
  Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byakomeje kuzamuka, aho byiyongereye ku kigero cya 12.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025. Iyi mibare yerekana ko abaturage bakomeje guhura n’izamuka ry’ibiciro mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi, zirimo ibiribwa, ubwikorezi ndetse n’ibijyanye n’imiturire. Mu byiciro byagaragayemo izamuka rikomeye harimo ibinyobwa bisembuye n’itabi, aho ibiciro byabyo byiyongereyeho 16.1% mu mwaka umwe. Hari kandi urwego rw’imiturire rurimo amafaranga y’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa, rwazamutseho 19.4%. Ubwikorezi bwo bwabaye urwego rwazamutse cyane kurusha izindi serivisi, aho ibiciro byabwo byiyongereye ku kigero cya 24.5%, ibintu bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa bitewe n’ikiguzi cyo kubitwara. Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ingaruka k...

Karongi:Abanyeshuri bahaye uwababereye umurezi inzu y’ishimwe ya miliyoni 14 Frw

Image
Umwarimu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi akora umurimo wo kurera no gutoza urubyiruko, yahawe impano y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 14 Frw n’abanyeshuri yareze mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya EAV Kabutare mu mwaka wa 1996. Aba banyeshuri bavuga ko bahisemo kumuha iyi mpano mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kubatoza indangagaciro zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’urukundo, igihe yari ashinzwe gukurikirana imyitwarire yabo ku ishuri. Mu butumwa bwatanzwe mu izina ry’abo banyeshuri, hagaragajwe ko uyu murezi yababereye umubyeyi urenze kuba umwarimu, akabahora hafi kandi akabafasha gukura bafite imyitwarire myiza. Bavuze ko nyuma yo kumenya ko amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru akiri mu nzu y’ubukode, biyemeje gukusanya inkunga yo kumugurira inzu nk’ikimenyetso cyo kumushimira. Iyo nzu yubakiwe mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahari hafi y’aho yari asanzwe atuye. Mu ijambo rye, Kibambe N...

Umukino wa Gicuti Hagati y'Amavubi na Tanzania Wahagaritswe

Image
  Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Tanzania ryatangaje ko umukino wa gicuti wari uteganyijwe guhuza ikipe y'igihugu ya Tanzania, Taifa Stars, n'iy'u Rwanda, Amavubi, utazaba nk'uko byari biteganyijwe. Uyu mukino wari kuzakinwa ku wa 9 Kamena 2026 mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc, aho amakipe yombi yari yagiye gukorera imyiteguro no gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti. Nk'uko byasobanuwe n'abayobozi b'umupira w'amaguru muri Tanzania, icyemezo cyo guhagarika uyu mukino cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe n'inzego zibishinzwe muri Maroc. Aya mabwiriza agamije gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola no kurinda umutekano w'abakinnyi n'abandi bose bagira uruhare mu bikorwa bya siporo. Nubwo umukino wa Tanzania n'u Rwanda utakibaye, Amavubi aracyafite gahunda yo gukina undi mukino wa gicuti uzayahanganisha na Comoros ku wa 6 Kamena 2026. Uyu mukino na wo uzabera i Marrakesh muri Maroc. Aya marushanwa ya gic...

Ngoma ya Sacyega

Image
  Sacyega yari umuhannyi w'i bwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati “Uzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.” Abagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga. Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'...

Updates:NESA yatangaje igihe cyo gushyira amanota y'igihembwe cya kabiri muri CAMIS

Image
    Urwego rushinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri mu Rwanda National Examination and School Inspection Authority (NESA) rwatangaje gahunda nshya igamije gutegura neza irangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, harimo n’ikorwa ryo kwandika amanota y’abanyeshuri muri sisiteme ya CAMIS. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Werurwe 2026, NESA yatangaje ko igihe cyo kwinjiza amanota y’ibizamini by’igihembwe cya kabiri muri CAMIS kizatangira ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026. Iri tangazo ryagejejwe ku bayobozi b’uturere bose mu gihugu, basabwa kurigeza ku mashuri yose ari mu turere bayobora kugira ngo hatangire imyiteguro ihagije mbere y’uko igihe cyo kwandika amanota gitangira. Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yashyizweho na Ministry of Education Rwanda , igihembwe cya kabiri cyatangiye tariki ya 05 Mutarama 2026 kikazasoza tariki ya 03 Mata 2026. NESA yasabye abayobozi b’amashuri yose ya Leta, afashwa na Leta ndetse...

AI 10 z'Ingenzi Zifasha Abanyeshuri n’Abarimu mu Burezi

Image
  Ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, kandi ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) buri mu bintu byahinduye cyane uburyo abantu biga n’uburyo abarimu bigisha. Mu mashuri menshi ku isi, abanyeshuri n’abarimu batangiye gukoresha AI mu gusobanukirwa amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse no kunoza imyigire. AI ishobora gufasha umunyeshuri kubona ibisobanuro by’isomo mu buryo bworoshye, kumenya amakosa mu nyandiko, ndetse no kwiga indimi nshya. Ku ruhande rw’abarimu na bo ibafasha gutegura amasomo, gukora ibibazo by’ibizamini ndetse no gukurikirana uko abanyeshuri bitwara mu masomo. Muri iyi nkuru tugiye kureba AI 10 zikomeye zifasha cyane mu burezi n’akamaro kazo. 1. ChatGPT ChatGPT ni imwe mu AI zikunzwe cyane ku isi. Iyi AI ishobora gusobanura amasomo atandukanye arimo imibare, ubumenyi rusange, amateka ndetse n’indimi. Abanyeshuri bayikoresha babaza ibibazo bijyanye n’amasomo yabo, ikabasubiza mu buryo bworoshye. Urugero, umunyeshuri ash...

RUJUGIRO ati"KNC nasezerera APR mu gikombe cy'amahoro nzazamura ukuboko ndahirire kuba perezida w'abafana ba GASOGI United."Ibintu avuga ko ari inzozi ariko bishoboka.

Image
 Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, amarangamutima y’abafana akenshi agaragaza urukundo rudasanzwe bafitiye amakipe yabo. Ariko hari igihe ayo marangamutima arenga urwego rw’ibisanzwe, agahinduka inkuru ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ni byo byabaye ku mufana ukomeye w’ikipe ya APR FC , uzwi ku izina rya Rujugiro , nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Gasogi United . Ku wa 11 Werurwe 2026 , habaye umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Gasogi United . Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane ko aya makipe yombi amaze iminsi agaragaza guhangana gukomeye mu marushanwa atandukanye. Icyatunguye benshi ni uko Gasogi United , iyobowe na Perezida wayo uzwi cyane KNC , yaje gutsinda APR FC , ibintu byateje impaka nyinshi ndetse n’amarangamutima mu bafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Nyuma y’uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amagambo y’umufana wa APR FC witwa Rujugiro , uzwi...

Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusanganwa umunyeshuri w'umukobwa mu icumbi ry’abarimu

Image
  Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru yakuruye impaka n’impungenge mu baturage nyuma y’aho umwarimu aketsweho gusanganwa umunyeshuri mu icumbi ry’abarimu, bikaba byahise bituma inzego z’umutekano zitangira iperereza. Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore ku ishuri rya GS Bihinga, aho umwarimu wigisha mu mashuri abanza, uzwi ku nyuguti za mbere za R.I , yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu kibazo kirebana n’umunyeshuri w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1). Amakuru yamenyekanye ni uko uwo munyeshuri yaburiwe irengero n’umuryango we ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Iwabo bavuga ko batangiye kugira impungenge kuko umwana atigeze agaragara mu rugo kandi nta makuru bari bafite y’aho yaba ari. Nyuma yo kumubura iminsi itatu, umuryango we wafashe icyemezo cyo kujya kubaza ku ishuri yigaho kugira ngo barebe niba hari amakuru mashya babona. Ku wa Mbere, nibwo abo mu muryango w’uwo mwana bageze ku ishuri rya GS Bihinga, batangira kubaza ubuyobozi n’abandi ...

Rutsiro: Umwana w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza yakubiswe n'inkuba arapfa

Image
Mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, haravugwa inkuru y’akababaro y’umwana witwaga Dukorerimana Anicet witabye Imana azize inkuba. Ibi byabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa, Umudugudu wa Bukongora, ku wa saa cyenda z’amanywa (15:00). Dukorerimana Anicet wari ufite imyaka 15 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cya GS Bukongora, yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana. Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko icyo gihe hari imvura irimo inkuba nyinshi. Mu gihe iyo mvura yagwaga, ni bwo iyo nkuba yakubise uwo mwana bikarangira ahasize ubuzima. Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye umuryango we, abo biganaga ndetse n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bukongora muri rusange. Abaturage basabwa kurushaho kwirinda inkuba mu gihe cy’imvura, cyane cyane birinda kuguma ahantu hugarijwe n’inkuba cyangwa munsi y’ibiti igihe imvura iri kugwa. Ivomo:Watsapp chanel:KIGALI CITY NEWS 

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.

Image
  The Rwanda Basic Education Board has released an announcement aimed at encouraging school leaders and teachers to participate in a new training program focused on strengthening English language skills and communication methods in their daily work. This training program aims to help education professionals improve their use of the English language, especially in teaching and school management. As is commonly emphasized in the education sector, the language used in delivering lessons plays a key role in clearly conveying knowledge to students. Purpose of the Training As Rwanda continues to strengthen quality education, improving English language skills among teachers and school leaders is considered an important step. This helps teachers deliver lessons more clearly, enabling students to acquire quality knowledge that meets international standards. The training will mainly focus on improving communication in English, helping teachers gain confidence in using the language in...

The Samsung Galaxy S24 features a sleek and modern design with a premium glass finish and aluminum frame.

Image
  The Samsung Galaxy S24 features a sleek and modern design with a premium glass finish and aluminum frame. 6.2-inch Dynamic AMOLED display 120Hz refresh rate Bright and vibrant colors Gorilla Glass protection The display is perfect for watching videos, gaming, and browsing. For more info click this link: https://amzn.to/4rHTuhU

NESA Updates:Midline Assessment Planned to Evaluate Learning Improvement Program in Lower Primary Schools

Image
  The national authority responsible for examinations and school inspection has announced that a midline assessment will be conducted in March 2026 to evaluate the progress of a program designed to strengthen foundational learning among primary school pupils. The assessment is scheduled to take place from March 2 to March 20, 2026, and will run for approximately three weeks. This initiative forms part of an ongoing effort to support learners who require additional academic reinforcement, particularly in core foundational subjects. Education officials say the midline evaluation will provide a clear picture of how far the program has progressed and whether it is achieving its intended objectives. Focus on Early Grade Learners The assessment will primarily target students in Primary One, Primary Two, and Primary Three. These early grades are widely recognized as the most critical stages in a child’s academic journey, as they lay the foundation for literacy and numeracy skills that ...

(NESA)Ubugenzuzi ku mikoreshereze y'ibitabo mu mashuri y'inshuke n'abanza.

Image
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kirimo gukora ubugenzuzi bwihariye mu mashuri y’incuke n’abanza hirya no hino mu gihugu. Ibi bikorwa bigamije kureba uko ibitabo by’amasomo bihabwa abanyeshuri n’abarimu bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’ishuri, no gusuzuma uruhare bigira mu guteza imbere imyigishirize n’imyigire. Impamvu y’ubu bugenzuzi Mu myaka ishize, Leta yashyize imbaraga mu gutegura no gukwirakwiza ibitabo by’amasomo bijyanye n’integanyanyigisho nshya. Ibi bitabo byanditswe hagamijwe gufasha umunyeshuri gusobanukirwa neza amasomo, no guha umwarimu igikoresho gihamye kimuyobora mu gutanga ubumenyi. Gusa gutanga ibitabo byonyine ntibihagije; hakenewe no kumenya niba koko bikoreshwa uko bikwiye mu masomo ya buri munsi. Ubugenzuzi buri gukorwa bugamije gusuzuma niba: Buri munyeshuri afite igitabo cye cyangwa asangira n’aban...

NESA Announcement Registration for 2025/2026 National Examinations

Image
  On February 24, 2026, the National Examination and School Inspection Authority (NESA) officially announced the opening of registration for the 2025/2026 national examinations. According to the announcement, the registration process will begin on February 25, 2026, and will close on March 27, 2026. NESA emphasized that these dates are final and urged all eligible candidates to complete their registration within the given timeframe to avoid missing the opportunity. The registration applies to all students who are expected to sit for national examinations during the 2025/2026 academic year, including those in both public and accredited private schools. School administrators have been called upon to closely supervise the registration process and ensure that all required information is accurately submitted on time. NESA further stated that detailed guidelines regarding the registration process, candidate requirements, and the responsibilities of schools will be available on its of...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,(MINALOC) yatangaje impamvu imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli yazamuwe.

Image
Mu rwego rwo guha abaturage serivisi nziza z’ubwisungane mu kwivuza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje impinduka ku misanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli , hashingiwe ku bushobozi bw’imiryango no ku makuru yagaragajwe muri sisiteme y’imibereho y’abaturage. Izi mpinduka zatangajwe ku munsi wahariwe kwizihiza imyaka 25 y’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda, ndetse no gutangiza amavugurura agamije kongera ubufasha no gushyigikira serivisi za Mituweli. Gahunda nshya ishingiye ku bushobozi bw’abaturage Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique , asobanura ko impinduka ku misanzu ya Mituweli zatanzwe mu buryo bwitondewe, hagamijwe ko buri muryango wishyura umusanzu ubereye ubushobozi bwe. Yagize ati: "Impinduka zabaye muri Mituweli zijyanye n’imisanzu zishingiye ku bushobozi bw’imiryango, kuko twazengurutse mu gihugu hose; mu Tugari no mu Midugudu habaho uburyo bwo gusuzuma ubushobozi bwa buri muryango ku buryo umusanzu wagenewe buri muryango b...