Updates:NESA yatangaje igihe cyo gushyira amanota y'igihembwe cya kabiri muri CAMIS

 


 Urwego rushinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri mu Rwanda National Examination and School Inspection Authority (NESA) rwatangaje gahunda nshya igamije gutegura neza irangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, harimo n’ikorwa ryo kwandika amanota y’abanyeshuri muri sisiteme ya CAMIS.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Werurwe 2026, NESA yatangaje ko igihe cyo kwinjiza amanota y’ibizamini by’igihembwe cya kabiri muri CAMIS kizatangira ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026.

Iri tangazo ryagejejwe ku bayobozi b’uturere bose mu gihugu, basabwa kurigeza ku mashuri yose ari mu turere bayobora kugira ngo hatangire imyiteguro ihagije mbere y’uko igihe cyo kwandika amanota gitangira.

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yashyizweho na Ministry of Education Rwanda, igihembwe cya kabiri cyatangiye tariki ya 05 Mutarama 2026 kikazasoza tariki ya 03 Mata 2026.

NESA yasabye abayobozi b’amashuri yose ya Leta, afashwa na Leta ndetse n’ayigenga kwitondera amakuru ari muri sisiteme y’imicungire y’amakuru y’amashuri izwi nka SDMS (School Data Management System). By’umwihariko basabwe kureba niba amasomo yose yigishwa mu mashuri yabo yarahawe abarimu bayigisha muri system, kuko ari byo byorohereza kwinjiza amanota neza muri CAMIS.

Abayobozi b’uturere nabo basabwe gukwirakwiza aya makuru ku mashuri yose akorera mu turere bayobora kugira ngo imyiteguro ikorwe ku gihe, bityo gahunda yo kwandika amanota ikazagenda neza nta kibazo.


 Urwego rwa NESA ruvuga ko gukoresha sisiteme za digital nka CAMIS na SDMS ari imwe mu nzira zo kunoza imicungire y’amakuru y’uburezi, gukurikirana imyigire y’abanyeshuri no gutuma amakuru y’ibizamini abikwa neza kandi agerwaho mu buryo bworoshye.

Ibi bikorwa kandi bigamije kongera ubunyangamugayo mu micungire y’amanota ndetse no gutuma amakuru ajyanye n’imitsindire y’abanyeshuri aboneka ku gihe.

Source:Watsapp Chanel:RP-UR-BRD-HEC- RTB_TVET-REB UPDATES


Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.