Ubushakashatsi bwa NESA bwagaragaje ko abana basoma neza ariko ntibabashe kumva no gusesengura ibyo basomye.
IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI BWA NESA
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ko nubwo abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza bashoboye gusoma amagambo n’interuro, umubare munini muri bo ugifite ikibazo cyo gusobanukirwa neza ibyo basoma.Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS) byamuritswe ku wa 15 Kamena 2026, bikaba byagaragaje ishusho y’urwego rw’imyigire mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri arenga 590 aherereye mu turere twose tw’u Rwanda, bukorwaho abanyeshuri basaga ibihumbi 22 bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Hibanzwe cyane ku masomo arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko mu mashuri abanza hari abana benshi bashobora gusoma amagambo yanditse neza, ariko bikagorana iyo babajijwe ibisobanuro cyangwa ubutumwa bukubiye mu byo basomye. Mu Kinyarwanda, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu ni bo bagaragaje ubushobozi buhagije bwo gusobanura ibyo basomye nyuma yo kubisoma.
Mu rurimi rw’Icyongereza ho, ikibazo cyagaragaye ko gikomeye kurushaho. Abanyeshuri benshi bagowe no gusubiza ibibazo bishingiye ku nyandiko bari bamaze gusoma, ibintu byerekana ko ubushobozi bwo gusoma butajyana buri gihe no kumva no gusesengura amakuru ari mu nyandiko.No mu mibare, nubwo hari abanyeshuri bageze ku rwego rwifuzwa mu bumenyi bw’ibanze, ubushakashatsi bwagaragaje ko hakiri abanyeshuri benshi bafite intege nke mu gukemura ibibazo bisaba gutekereza no gukoresha amategeko y’imibare mu buryo bufatika. By’umwihariko, ibibazo bifitanye isano n’imiterere y’ibishushanyo n’ibinyampande ni bimwe mu byagaragayemo amanota ari hasi.Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ibisubizo by’ubu bushakashatsi bikwiye gufatwa nk’amahirwe yo kunoza ireme ry’uburezi aho kubifata nk’intege nke gusa. Yagaragaje ko gusobanukirwa ibyo umunyeshuri asoma ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma ashobora gutsinda no mu yandi masomo.Yasabye abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi gukoresha amakuru yatanzwe n’ubu bushakashatsi mu gushyiraho ingamba zo kuzamura ireme ry’imyigire no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwimbitse.
Ubushakashatsi bwa LARS bukorwa buri myaka ibiri kuva mu mwaka wa 2011, bukaba bwarashyizweho hagamijwe gukurikirana uko urwego rw’uburezi rugenda ruhinduka no kumenya ahakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo abanyeshuri bose bahabwe uburezi bufite ireme kandi bubafasha guhangana n’ibibazo by’ahazaza
"Uburezi bufite ireme butangirira ku mwana usoma akumva."

Comments