Rutsiro: Umwana w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza yakubiswe n'inkuba arapfa
Mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, haravugwa inkuru y’akababaro y’umwana witwaga Dukorerimana Anicet witabye Imana azize inkuba.
Ibi byabereye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa, Umudugudu wa Bukongora, ku wa saa cyenda z’amanywa (15:00). Dukorerimana Anicet wari ufite imyaka 15 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cya GS Bukongora, yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko icyo gihe hari imvura irimo inkuba nyinshi. Mu gihe iyo mvura yagwaga, ni bwo iyo nkuba yakubise uwo mwana bikarangira ahasize ubuzima.
Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye umuryango we, abo biganaga ndetse n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bukongora muri rusange.
Abaturage basabwa kurushaho kwirinda inkuba mu gihe cy’imvura, cyane cyane birinda kuguma ahantu hugarijwe n’inkuba cyangwa munsi y’ibiti igihe imvura iri kugwa.
Ivomo:Watsapp chanel:KIGALI CITY NEWS

Comments