Ngoma: Umwarimu wa TSS Mutenderi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri

 


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umwarimu wigishaga mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya TSS Mutenderi, riherereye mu Karere ka Ngoma, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wiga muri iryo shuri.

Amakuru available agaragaza ko uwo mwarimu yafashwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko hari umunyeshuri w’umukobwa bigaga mu mwaka wa kabiri wavuzweho kugirana umubano utari wemewe n’uwo mwarimu, bakaba baranatindanye mu buryo butemewe.

Kugeza ubu, ukekwaho icyo cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bihagije. Dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu minsi iri imbere.

Mu mategeko y’u Rwanda ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 14 igaragaza ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

RIB yongeye gushimangira ko icyaha cyo gusambanya umwana kitemewe na gato kandi ko gihanirwa by’intangarugero, inasaba cyane cyane abakora umwuga w’uburezi gukomeza kuwukora bubaha inshingano zabo, kuko barera ejo hazaza h’igihugu.

Source:Watsapp chanel CT MEDIA

Comments

Popular posts from this blog

Amwe mu mateka ya Nyabingi,izina ryamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda.

Rulindo: Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Mwarimu ku rwego rw'Akarere Wizihirijwe mu Murenge wa Buyoga.

REB Announcement on English Language Training Program for School Leaders and Teachers.