Umwarimu w'imyaka 50 wo muri Nyanza TSS yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana babiri b'abakobwabacuruzaga ibiraha.
Uyu mwarimu wigishaga mu ishuri rya Nyanza TSS (yari yamenyekanye nka ETO Gitarama) riherereye mu Murenge wa Kigoma, akurikiranyweho ibikorwa byabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2024.
Uko byatangijwe
Ubushinjacyaha bwerekanye ko ku mugoroba w’iryo joro, Thomas yahuriye mu gasantire ka Butansinda n’abakobwa babiri bafite imyaka 15 na 17, basanzwe bacuruza ibiraha. Uregwa yabajyanye iwe abizeza ko agiye kubagurira ibyo bari bacuruza. Bakigera mu rugo, harimo kubaha ibyo kurya no kubasaba kurara aho, aho gutaha nk’uko bari babyifuje.
Bukeye mu gitondo, abana bavuze ko bari bakingiranywe mu nzu, bityo bavuza induru. Umukozi ushinzwe isuku mu nzu y’abarezi ni we wabakinguriye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’ishuri n’inzego z’umutekano.
Uko ubushinjacyaha bwabigaragarije urukiko
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko abana basambanyijwe mu ijoro bararanye n’uregwa mu nzu ye. Bwashingiye:
-
ku buhamya bw’umukozi wabonye Thomas atahanye n’abo bana,
-
ku batangabuhamya bababonye binjira muri iyo nzu,
-
ndetse no kuri raporo y’abahanga (RFI) yagaragaje ibimenyetso byasanzwe ku myambaro no ku mubiri w’umwe mu bana, birimo ibisa n’amasohoro, harimo n’ivangika rya DNA y’umugabo n’umugore.
Ibyo byose byatanzwe nk’ibimenyetso bigaragaza ko abana baraye mu nzu ya Thomas, kandi ari we wenyine wari uhari muri iryo joro.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Uko Thomas yisobanuye
Thomas yahakanye ibyaha byose. Yavuze ko ku munsi byavugiweho yari yavuye gusura inshuti, agaruka agasanga abana bicaye mu nzu ye bari kumwe n’umukozi umufasha mu mirimo. Avuga ko kubera imvura, yabarekeye barara mu nzu, kandi bukeye yahaye umukozi urufunguzo ngo abakingurire batashye.
Yemera ko abana baraye iwe, ariko akavuga ko atigeze amenya impamvu bahageze cyangwa ibyo bagamije.
Icyo urukiko rwashingiyeho mu gufata umwanzuro
Urukiko rwasuzumye:
-
Ubu hamya bw’umukozi wavuze ko Thomas yabazanye,
-
Ubutangabuhamya bw’ababonye abana binjira mu rugo,
-
Raporo y’abahanga yemeje ko ibimenyetso byasangijwe ku mwana bigaragaza ko hari habayeho imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwanzuye ko Thomas, nk’umuntu mukuru kandi umurezi, yagombaga kumenya impamvu abana bari mu rugo rwe, ndetse akamenyesha ubuyobozi cyangwa undi muntu wo kubacumbikira, cyane ko atari asanzwe afitanye isano na bo.
Rwashimangiye ko ibyo byose bihuriza ku kuba yarashatse kubasambanya, bityo icyaha kimuhama.
Icyemezo cy’urukiko
Nubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga imyaka 25, urukiko rwasanze Thomas nta yindi dosiye yigeze ahamwa na yo mbere, bityo rwemera kumugabanyiriza igihano.
Urukiko rwamukatiye:
-
Igifungo cy’imyaka 10,
-
Arasonewe amafaranga y’amezi kubera ko aburana afunzwe.
Thomas Ntivuguruzwa afite uburenganzira bwo kujurira iki cyemezo mu gihe atanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko.
source.Umuseke,tv10

Comments