Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo kuwa 15 Nzeri 2025
Kigali, 15 Nzeri 2025 – Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame, yagarutse ku byagezweho mu mwaka w’amashuri ushize, ishyiraho ingamba nshya zireba uburezi, ubuhinzi, amashanyarazi, ibidukikije n’iterambere rusange ry’igihugu.
Umusaruro W’ibizamini n’Itangira ry’Umwaka W’amashuri
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 wasoje neza, ibizamini bya Leta bikaba byaragaragaje umusaruro mwiza mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ibi ngo byaturutse ku ruhare rukomeye rw’abarezi, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi. Umwaka mushya w’amashuri wa 2025/2026 watangiye ku itariki ya 8 Nzeri, ababyeyi n’abarezi bakangurirwa gukomeza ubufatanye kugira ngo umusaruro ube mwiza kurushaho.
Igihembwe cy'ihinga 2026A
Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A ihagaze neza. Abahinzi basabwe gukomeza gukoresha inyongeramusaruro ku gihe no guhinga imbuto z’indobanure kugira ngo babone umusaruro ushimishije.
Intego zo Kongera Umubare w'ingo zifite Amashanyarazi
Guverinoma yagaragaje ko guverije mu gukwirakwiza amashanyarazi zigeze kuri 85% mu gihugu hose, ugereranyije na 2% mu mwaka wa 2000. Intego ni uko buri rugo ruzaba rufite umuriro w’amashanyarazi mu gihe cya vuba hifashishijwe uburyo burambye butabangamira ibidukikije. Hanashyizwe imbaraga mu bikorwa byongera ingufu zisubira kandi zidahumanya ikirere.
Imiteguro y'irushanwary'amagare ryo gusiganwa ku rwego rw'isi (Cycling)
U Rwanda rwiteguye kwakira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizahuza ibihugu byinshi byo muri Afurika, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Iri rushanwa rizafasha guteza imbere siporo, ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Kurengera Ibidukikije no Guteza Imbere Imibereho
Guverinoma yashimangiye gahunda yo kongera ubuso buteyeho amashyamba, kurwanya isuri no gufatanya n’imiryango itandukanye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije. Hanemejwe kandi amasezerano yo gukorana na African Parks Networks mu bijyanye no kurinda ibidukikije.
Amategeko n’Amahame Mashya
Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza agena imyitwarire n’imikorere ya Komite zishinzwe ibikorwa bya gisirikare. Hanemejwe itegeko ryemerera kwimura abantu mu nyungu rusange hagamijwe kubaka ibikorwa remezo by’amazi n’imiyoboro y’amazi hagati y’Akarere ka Gicumbi n’Akarere ka Nyagatare.
Abambasaderi Bashya
Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo:
-
Victorino-Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Equatorial Guinea mu Rwanda, ufite icyicaro i Brazzaville.
-
Husain Saif Aziz Al-Harthi, uhagarariye inyungu z’Ubwami bwa Oman mu Rwanda.
Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe, yashimangiye ko ibi byemezo byose bigamije gukomeza guteza imbere u Rwanda, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushimangira iterambere rirambye.
.jpg)


Comments