Imana ibabarira icyaha, ariko ingaruka zacyo ntizikurwaho.
Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana yacu ari Imana yuje imbabazi n’ineza. Iyo twicuza tukayisanga, iturema umutima mushya, ikatubabarira, ikadusubiza mu mubano wayo. Ariko nubwo imbabazi z’Imana zitagira akagero, rimwe na rimwe ingaruka z’ibyaha byacu ziguma ku buzima bwacu cyangwa ku mibereho yacu. Ibi bitwigisha ko kubabarirwa bitavuze ko ingaruka z’ibyaha bihita bivanwaho ako kanya.
1. Ingero za Bibiliya
a) Dawidi na Batisheba (2 Samweli 12:9-14)
Dawidi yakoze icyaha cyo gusambana no kwica Uriya.Imana yamubabariye ubwo yihannye (Zaburi 51:1-12).Ariko ingaruka z’icyaha ze ntizakurwaho: umwana yavukanye Batisheba yarapfuye, kandi urugo rwe rwigaragarijwemo amakimbirane n’intambara.
Aha tubona ko Imana yamubabariye, ariko ingaruka zigumaho.
b) Mose (Kubara 20:7-12)
Mose yakoreye icyaha cyo kudaha icyubahiro Imana imbere y’Abisirayeli ubwo yakubitaga igitare aho gukoresha ijambo ry’Imana.Imana yamubabariye kandi yakomeje kumukoresha nk’umuyobozi.
Ariko ingaruka zari izi: Mose ntiyemererwa kwinjira mu gihugu cy’isezerano (Gutegeka kwa kabiri 34:4).
Imana yamugaragarije imbabazi, ariko ntimukureho ingaruka z’ibyo yakoze.
C.Abisirayeli mu butayu (Kubara14:20-23)
Iyo Abisirayeli bakomeje kurwanya Imana no kutayizera, Imana yarababariye igihe Mose yasabiraga imbabazi.Ariko ingaruka zabyo zari iz’uko abakuze bose batageze mu gihugu cy’isezerano, usibye Yosuwa na Kalebu.Bababariwe, ariko ingaruka zirabageraho.
2. Isomo dukura aha
Imana ihora yiteguye kudusonera igihe twihana by’ukuri.Ariko ingaruka z’ibyaha bishobora kudukomeretsa cyangwa kugaragara mu mibereho yacu, bikaba isomo ryo kutongera gukora icyaha.Ibi bidufasha gusobanukirwa uburemere bw’icyaha no kwiga kubaho mu kubaha Imana.
3. Umwanzuro
Ijambo ry’Imana ritwibutsa ko:
Kwihana by’ukuri bituma Imana idukiza urubanza rw’iteka ryayo (Yohana 1:9).Ariko ingaruka z’ibyaha ziguma kutwigisha, bikadufasha kumenya kubaho mu bugingo bushya.Ni yo mpamvu tugomba kwirinda icyaha, kuko nubwo Imana itubabarira, ububabare bw’ingaruka bushobora kutubaho cyangwa kubaho ku bandi.

Comments