Menya ibisabwa n'aho umwalimu yaca asaba guhindurirwa ikigo
Dore ibipimo ngenderwaho umwarimu agomba kuba yujuje kugira ngo yemererwe kwimurwa:
1. Kugira profil yemejwe muri TMIS
Umwarimu agomba kuba afite konti yuzuye kandi yemewe kuri sisitemu ya TMIS, igaragaza imyirondoro ye, aho akorera, ibyo yize n’imyirondoro y’akazi.
2. Kugira amanota nibura 70% mu isuzumwa ry’imikorere
Ni ngombwa ko umwarimu yitwaye neza mu kazi mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, akagira nibura 70% mu bipimo by’igenzura ry’imikorere.
3. Kuba amaze nibura imyaka 3 ku kigo kimwe
Umwarimu agomba kuba yarakoze ku kigo kimwe byibura imyaka itatu irimo n’igihe cy’igeragezwa (probation). Niba agifite igihe gito akorera aho ari, ntabwo yemerewe kwimurwa.
4. Abarimu bazamuwe mu ntera
Abamaze kuzamurwa mu ntera (nk’ababaye Head Teachers, Deputies n’abandi), bemerewe gusaba kwimurwa ari uko bamaze imyaka 3 kuri uwo mwanya.
5. Abasimburanye cyangwa bimuwe mbere
Abarimu basanzwe barimuwe cyangwa barasimburanye n’abandi, bemerewe kongera gusaba kwimurwa ari uko bamaze imyaka 3 aho bagiye.
6. Abarimu basabye mbere ntibemererwe
Niba umwarimu yarigeze gusaba kwimurwa imbere mu karere cyangwa hanze ariko ubusabe ntibwemerwe, ashobora kongera gusaba.
7. Abarimu basimburana bagomba kuba bafite profil imwe
Niba umwarimu ashaka gusimburana n’undi, bombi bagomba kuba bafite profil imwe, urugero nk’abarimu bigisha icyiciro kimwe n’isomo rimwe.
8. Abarimu batarabona impamyabumenyi y’ubwarimu
Abo barimu bemerewe gusaba kwimurwa cyangwa gusimburana nyuma yo gusoza amahugurwa yo kongera ubumenyi (CPD).
Aho umwarimu asabira kwimurwa:
Mu buryo bwemewe, ibisabwa byose bisabirwa kuri TMIS (Teacher Management Information System): https://tmis.reb.rw/
Umwarimu ajya kuri konti ye ya TMIS agasaba kwimurwa cyangwa gusimburana, akuzuza ibisabwa byose hanyuma agategereza igisubizo cyemewe.
Icyitonderwa:
Gusaba kwimurwa cyangwa gusimburana ku bantu bafite imyanya ikomeye nka Head Teachers, Deputy Head Teachers, cyangwa Accountant Secretaries (A2) ntabwo birafungurwa kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.
.png)
Comments