Inkomoko y'insigamigani "Bagiye nka Nyomberi"
Inkomoko y'insigamigani ngo "Bagiye nka Nyomberi"
Yanditswe na: Twizere Felix | 21 Kamena 2025
Uyu mugani bawuca iyo umuntu avuye aho bari bari, atavuze ngo aragiye cyangwa se ngo asezere.
Wakomotse kuri Nyomberi wo mu Gisaka, wayoboye igitero cy’abagome ariko aza kubavamo bataramubonye, agenda yihishahisha. Byatumye bavuga ngo “Yagiye nka Nyomberi.”
Ni umugani ukoreshwa cyane mu Rwanda iyo umuntu yikubise agasiga abandi, atabaye asezeye cyangwa ngo amenyeshe.
Uyu mugani wagiye usobanurwa n’abahanga mu muco nk’urugero rwo kugaragaza abantu batizerwa cyangwa bihisha inyuma y’abandi, bakikura mu makuba igihe cyose habaye ikibazo.
Comments