Minisiteri y'Uburezi igiye gushora akayabo ka miliyari 32 Rwf mu guhugura Abarimu ukuba intyoza mu rurimi rw'icyongereza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije gahunda nshya yo gushora miliyari 32 Frw mu bikorwa bigamije gufasha abarimu b’u Rwanda kuba abahanga mu Cyongereza. Uyu mushinga, uzwi nka Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development Project (RQBE) , ugamije kongerera abarimu ubushobozi no kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu. Hashize imyaka 15 u Rwanda rufashe icyemezo cyo kwigisha hifashishijwe Icyongereza, ariko kugeza ubu abarimu benshi baracyahura n’imbogamizi mu kurikoresha neza. Raporo yagaragajwe mu rwego rwo gusuzuma ireme ry’uburezi yerekanye ko abarimu 4% gusa bo mu mashuri abanza ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bafite ubushobozi ku kigero cya 38%. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2025 binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB). Abarimu bazajya bahabwa amahugurwa y’Icyongereza ariko bakomeza no gukora akazi kabo ka buri munsi. Dr. Mutezigaju Flora, Umuyobozi Mukuru Wun...