Posts

Rulindo mu Myanya ya Mbere mu Mitsindire y’Amashuri Yisumbuye.

Image
  Akarere ka Rulindo kari mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ni kamwe mu duce twagiye dufata iyambere mu guteza imbere uburezi. Mu gihe igihugu cyose kiba gitegereje ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, Akarere ka Rulindo kigaragaza ubushobozi bwo kwesa imihigo, kikaba kimaze kubaka izina ryiza mu mitsindire y’abanyeshuri. Muri 2025 , Rulindo yaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu mu mitsindire y’abanyeshuri basoje icyiciro cya gatatu cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level), ifite impuzandengo y’abatsinze ya 94.9 % , ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ya 89.1 %. Uburezi mu Rulindo: Amavu n’amavuko Rulindo ni akarere gafite imirenge 17, gafite ubuso bwa kilometero kare 566.7. Abaturage bacyo benshi ni abatuye mu cyaro, bakaba bibanda ku buhinzi n’ubucuruzi. Nubwo ubutaka bwaho ari imisozi miremire, abaturage bagiye bashyira imbere gahunda yo kwita ku burezi bw’abana babo. Ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amashuri yigenga, ...

Imana ibabarira icyaha, ariko ingaruka zacyo ntizikurwaho.

Image
Ijambo ry’Imana ritwereka ko Imana yacu ari Imana yuje imbabazi n’ineza. Iyo twicuza tukayisanga, iturema umutima mushya, ikatubabarira, ikadusubiza mu mubano wayo. Ariko nubwo imbabazi z’Imana zitagira akagero, rimwe na rimwe ingaruka z’ibyaha byacu ziguma ku buzima bwacu cyangwa ku mibereho yacu. Ibi bitwigisha ko kubabarirwa bitavuze ko ingaruka z’ibyaha bihita bivanwaho ako kanya. 1. Ingero za Bibiliya a) Dawidi na Batisheba (2 Samweli 12:9-14) Dawidi yakoze icyaha cyo gusambana no kwica Uriya.Imana yamubabariye ubwo yihannye (Zaburi 51:1-12).Ariko ingaruka z’icyaha ze ntizakurwaho: umwana yavukanye Batisheba yarapfuye, kandi urugo rwe rwigaragarijwemo amakimbirane n’intambara. Aha tubona ko Imana yamubabariye, ariko ingaruka zigumaho. b) Mose (Kubara 20:7-12) Mose yakoreye icyaha cyo kudaha icyubahiro Imana imbere y’Abisirayeli ubwo yakubitaga igitare aho gukoresha ijambo ry’Imana.Imana yamubabariye kandi yakomeje kumukoresha nk’umuyobozi. Ariko ingaruka zari izi: Mose ntiyemererw...

Nessa:Itangazwa ry'amanota y'ibizamini bya Leta P6/S3(2024-2025)

Image
    Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 , amanota y’ibizamini bya Leta (PLE — Primary Leaving Examination na O-Level / S3) mu Rwanda byari aratangazwa saa 15:00 (3:00 p.m.) Abanyeshuri n’imiryango yabo barasabwa gukoresha imiyoboro yemewe .Ubusanzwe ni urubuga rwa NESA, SDMS, hamwe na serivisi za SMS,kugira ngo barebe amanota yabo ku gihe Ku rubuga rwa SDMS (School Data Management System). Uru ni urubuga rushyirwaho amanota y’ibizamini bya Leta. Ushobora kujya kuri sisitemu ya National Examination Results , ukinjiza nimero yawe ya index number , ubone amanota ukoresheje buto nka "GET MY RESULTS". Urubuga rwa NESA / REB. Hari n’izindi link ziri gukoreshwa, nko kuri http://41.74.172.64/ cyangwa http://196.44.242.28/ , aho ushobora kwinjiza amakuru yawe (nk’amazina cyangwa index number), ugahitamo ikizami (P6/S3) ugakanda “Search” cyangwa “Get Results”, maze ukabona amanota. 1.Link yo gukurikirana umuhango w'itangazwa ry'amanota y'i...

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB Mutezigaju yasuye GS Bweyeye muri Rusizi na GS Ngororero ho muri NYAMAGABE muri gahunda nzamurabushobozi.

Image
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze REB mu gukomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda Nzamurabushobozi mu gihe cy’ibiruhuko, kuri uyu munsi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), M utezigaju kuri uyu wa 13/08/2025 yasuye ishuri rya GS Bweyeye riherereye mu Karere ka Rusizi, ndetse n’ishuri rya GS Ngororero riherereye mu Karere ka Nyamagabe. Iyi gahunda ifasha abanyeshuri gukomeza kongera ubumenyi no gukomeza guhabwa ubufasha mu masomo atandukanye, ndetse ikanabafasha gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko. Abanyeshuri baba bagarutse ku mashuri bigira mu matsinda, bafashwa n’abarimu babihuguriwe, bagamije kunoza ubumenyi mu masomo y’ingenzi nk’icyongereza, imibare, n’ubumenyi bw’isi. Mu rugendo rwe, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB yaganiriye n’abarimu n’abanyeshuri ku kamaro ko gukomeza gusoma no gukora imyitozo mu gihe cy’ibiruhuko. Yashimangiye ko iyi gahunda izafasha kugabanya icyuho cy’ubumenyi gishobora guterwa n’igi...

Rwanda:NIDA yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yo kwandika abaturage muri sisitemu y’indangamuntu koranabuhanga

Image
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kurushaho kwita ku mutekano w’amakuru y’abaturage, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro gahunda nshya yo kwandika abaturage muri s isitemu y’indangamuntu koranabuhanga , izwi ku izina rya SSDID (Secure and Smart Digital ID) . Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ribera i Gikondo , aho abaturage batangiye kwiyandikisha no gusobanurirwa uko iyi gahunda izajya ikora. Ni ibiki bizaba birimo muri SSDID? Indangamuntu koranabuhanga izaba ikubiyemo amakuru y’umuntu atandukanye kandi yizewe, arimo: Ifoto irimo ishusho y’amaso (iris scan), Ibipimo by’intoki zose (fingerprints), Ishusho y’imboni (facial recognition), Amazina y’umuntu, Itariki n’aho yavukiye, Amazina y’ababyeyi, Email na nimero za telefone ku bazifite, N'andi makuru afasha kumenya umuntu ku buryo butaziguye. Icyo bivuze ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage A...

Itangazo rya REB rireba abarimu batize uburezi batarasoza amahugurwa(Uncertified Teachers)

Image
  Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no gufasha abarimu batarabona impamyabumenyi mu burezi, Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ifatanyije n’Ikigega cy’Isi (World Bank), yatangije gahunda idasanzwe igamije kuzamura urwego rw’ubumenyi bw’abarimu bafite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2) ariko batarabona impamyabumenyi mu burezi. Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyikirijwe abayobozi b’uturere, harimo ba Meya n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere twose, REB yatangiye icyiciro cya kabiri (Wave 2) cy’iyi gahunda, aho abarimu, abarimu b’abafasha ndetse n’abayobozi b’amashuri bo mu gihugu hose batumiwe kugira ngo bafashe mu isubukurwa ry’aya mahugurwa y’ingirakamaro. Intego y’Iyi Gahunda Gahunda igamije kugeza impamyabumenyi y’uburezi ku barimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza batarabashije kubona iyo mpamyabumenyi, kandi bakomeje kwitangira umurimo wo kurera no kwigisha abana b’u Rwanda. Ibi bigamije kuzamura ubu...

Imyandiko ya kera:Ngunda igice cya mbere

Image
Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi. Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n'abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba. Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati “Ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi.” Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati “Munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi.” Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga. Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu ,akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n...