Uri mwiza mama!
URI MWIZA MAMA! Koko uri mwiza si ukubeshya Sinkutaka bimwe bisanzwe Abantu benshi bakabya cyane. Amezi cyenda mu nda yawe Untwite ugenda wigengesereye Udahuga wanga ko mpugana. Ngo igihe mvutse ntarareba Umfureba neza ndanezerwa Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere. Imirimo yawe ndayigutesha Imiruho yanjye ndayigukwiza Amarira yanjye ndayagutura Ariko ukagira uti: »Kira kibondo! » Nzakurata uko bigukwiye Ibere ryawe ni indahinyuka Kuko ndikesha ibyiza byinshi. Amaraso meza ahorana ubusire Umubiri mwiza utagira inenge Bwa bugingo buzira indwara Ngo ejo ntazabona nituye! Murezi utanga urugero rwiza Uri Nyampinga ukagira ubuntu Ntabwo urambirwa kuntamika Ntujya usiba no kunkorera Nyir’urugwiro nzagushima Mubyeyi impamo ntimpahamure. Ururimi rwawe rugaba ituze Urugero rwawe nzarutora N’umuco mwiza njye nkwigana Nzakurikiza isuku yawe Mawe nshima uri Mudasumbwa Sinakunganya undi mubyeyi. Ishuri ryawe riruta ayandi Ubwenge bwa mbere wantoje Ni bwo nahereyeho njya ...