Mwalimu SACCO yatanze umucyo ku bifuza inguzanyo ya Giriwawe
Bimwe mu bibazo by'inguzanyo zitandukanye abarimu benshi bakunze kwibaza harimo n'inguzanyo ya Giriwawe.Mu butumwa bugufi umwalimu SACCO yasubije uwari uyibajije ikibazo kuri iyi nguzanyo ku rukuta rwayo rwa x yatanze umucyo kubyo abenshi bakunze kwibaza cyane cyane abadafite amakuru ahagije kuri iyi nguzanyo. Mu Rwanda, ikibazo cy’amacumbi meza kandi ahendutse ni kimwe mu bibazo bikigaragara mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, cyane cyane abakozi ba Leta n’abikorera binjiza umushahara uri hasi. Kugira ngo iki kibazo kigabanuke, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bufatanye bwa Umwalimu SACCO, Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (BRD) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amacumbi (RHA), yatangije gahunda yitwa Gira Iwawe. Iyi gahunda ni uburyo bw’inguzanyo igenewe gufasha abaturage kuzuza inzozi zabo zo gutunga inzu zabo bwite. 1. Intego nyamukuru ya Gira Iwawe. Gira Iwawe igamije korohereza abantu bafite ubushobozi buringaniye kubona amacumbi meza, arambye kandi yujuje ubuziranenge. Inyungu ...