Posts

Menya uko wakoresha telefone ya Android nk’imashini ya Desktop ukoresheje OTG na Keyboard

Image
Hari ubwo ushobora kwifuza gukoresha telefone nk’igihe uri kuri mudasobwa (desktop), cyane cyane igihe ufite akazi ko kwandika, gukora kuri Excel, cyangwa gucunga dosiye. Ibi bishoboka neza ukoresheje OTG na keyboard.Muri iyi nkuru, turakwereka uburyo ushobora guhindura smartphone yawe ikakugirira akamaro nk’iyo waba ufite lap. 1. OTG ni iki kandi ikora ite? OTG (On-The-Go) ni agace ka kabili gato kaguhuza ibikoresho nka USB flash, keyboard, mouse, cyangwa ikindi gikoresho cya USB na telefone yawe. Ukoresha OTG gute ? Kugura kabili ya OTG ijyanye na telefone yawe (USB-C cyangwa micro USB).Ushyiraho igikoresho wifuza (nka keyboard cyangwa flash disk).Telefoni yawe izahita iyibona nk’uko mudasobwa ibibona. Igitekerezo: Iyo ukoresheje keyboard ya USB, ushobora kwandika ku buryo bwihuse, nk’aho uri kuri desktop. 2. Ni ibiki ushobora gukora ukoresheje keyboard na OTG kuri Android? Iyo umaze guhuza keyboard na telefone yawe:Ushobora kwandika inyandiko kuri Google Docs, Word, cyangwa Notes ap...

Menya uko wahindura inyandiko y'ikaramu ikamera nk'ayanditswe n'imashini wifashishije chatgp.

Image
Mu gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga, uburyo bwo kohereza cyangwa kubika inyandiko mu buryo bwa "digital" (ikoranabuhanga) burushaho kuba ingenzi. Abantu benshi baracyandika ibitekerezo byabo, inyandiko z’amasomo, inyandiko z’akazi cyangwa inyandiko bwite ku mpapuro bakoresheje amakaramu. Ariko se bigenda bite iyo wifuza kuyishyira kuri mudasobwa cyangwa kuyohereza kuri email? Ubu, ukoresheje ChatGPT, ushobora guhindura iyo nyandiko yanditswe n’ikaramu ikaba inyandiko y’imashini mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bunoze. Intambwe ya mbere: Fata ifoto y’inyandiko ukoresheje telefoni. Ntugikeneye kwicara ngo wandike interuro ku yindi. Fata ifoto isobanutse y’iyo nyandiko ukoresheje kamera ya telefoni yawe. Ibi bishobora gukorwa n’ufite telefoni isanzwe, icy’ingenzi ni uko inyandiko igaragara neza, itarimo ibice byahindanye cyangwa bitagaragara. Intambwe ya kabiri: Ohereza ifoto muri ChatGPT Nyuma yo gufata ifoto, ukoresha ChatGPT (mu buryo bwa app cyangwa browser). Hitamo kohere...

Itangazo rireba abayobozi b'amashuri abarimu n'abanyeshuri kuri gahunda nzamurabushobozi mu biruhuko.

Image
Urwego rw'igihugu rushinzwe uburezi  bw'ibanze REB rwasohoye itangazo rirebana na gahunda nzamurabushobozi(Remedial program).iyi gahunda izitabirwa n'abanyeshuri bo mu mashuri abanza P1-P5 batabashije gutsinda ku ikigero cyagenwe ni ukuvuga batabashije kugira amanota 50%.Iyi gahunda izatangira guhera ku wa 21 Nyakanga kugeza 26 Kanama. Amahugurwa y'abarimu bazafasha muri iyi gahunda azamara ibyumweru bibiri aho azatangira tariki 05/07/2025-20/07/2025.Abayobozi b'amashuri n'abarimu barasabwa kumenyesha abanyeshuri iyi gahunda ireba kugirango batazacikanwa n'amasomo yabo.

Menya inkomoko y'imvugo "Bene Ngango"

Image
Iyi mvugo yakomotse ahagana mu 1909. Ubwo umuzungu wambere yageze Mu Rwanda mu 1900 akaba Ari nawe wavumbuye umujyi wa Kigali mu 1907.Hariho umugabo witwaga Ngango wari umutunzi ukomeye cyane.Uyu Ngango yagizwe umuyobozi w'umujyi wa Kigali wa mbere mu mateka y'Urwanda mu 1909.Ngango yashatse abagore umunani babyarana abana mirongo itatu na babiri harimo abahungu makumyabiri na bane. Abo bahungu baje kuba abajura kabuhariwe kuko umujyi wa Kigali wose bari barawuyohoje.Uwafatwaga wese yibye bakaviga bati uyu ashobora kuba Ari umwe muri bene Ngango.Cyangwa se babona umujura wibye bati"Niko Sha aho ntiwaba Ari umwe muri bene Ngango?"Baba Ari benshi bati aba bajura ni bene Ngango.Kuva ubwo imvugo irakwira na bugingo ubu iyo umuntu bamwibye baragira bati"Runaka bene Ngango bamwibye bamusiga iheruheru.Bavuga ngo yahuye na bene Ngango ukumva ko bamwibye.

President Paul Kagame yakiriye uwahoze Ari President wa Nigeria muri Village Urugwiro

Image
πŸ–‹️ Yanditswe na TWIZERE Felix πŸ—“️ Yasohotse: 24/06/2025 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24/06/2024 muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nijeriya, usanzwe ari umwe mu borohereza inzira y'amahoro yahujwe na Luanda-Nairobi mu burasirazuba bwa DRC.  Baganiriye ku kibazo cy’akarere, hamwe n’ibibazo bitandukanye by’umugabane w’isi ndetse n’isi yose.  Abayobozi bombi basangiye ibitekerezo ku nzira igana ku mutekano, ubufatanye, n'iterambere. Inkomoko: Presidency y'Urwanda 

Menya inkomoko y'insigamigani ngo"Yakoze iyo bwabaga"

Image
πŸ–‹️ Yanditswe na TWIZERE Felix πŸ—“️ Yasohotse: 24/06/2025   Uyu mugani baca ngo "Yakoze iyo bwabaga", cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n’intama, ahasaga umwaka wa 1500. Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati: "Kora iyo bwabaga!" Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n’iki, iyo kimunaniye bagira bati: "Gerageza" Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi! Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro n’iy’umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishw...

Menya ibigwi n'amateka bya Lionel Messi

Image
πŸ–‹️ Yanditswe na TWIZERE Felix πŸ—“️ Yasohotse: 24/06/2025 Lionel AndrΓ©s Messi yavutse ku itariki ya 24 Kamena 1987 mu mujyi wa Rosario, mu gihugu cya Argentine. Akiri umwana muto, ababyeyi be — Jorge Messi na Celia — bamubonaga atandukanye n’abandi bana: yakundaga gukina umupira kurusha ibindi byose, kandi akinira mu nzira, mu rugo, hose.Ariko nubwo yari umuhanga, Messi yari afite ikibazo cy’ubuzima gikomeye: yari afite indwara y’izamuka rituzuye ry’umubiri (Growth Hormone Deficiency). Iyi ndwara yamubuza gukura nk’abandi bana. Kubera ubukene, umuryango we ntiwari ushoboye gukomeza kumuvuza. Imiti ye yahendaga cyane. Messi yari afite impano yo hejuru ariko nta bufasha buhamye bwo kuyigaragaza. Ni bwo ikipe ya FC Barcelona yaje gukurikirana inkuru ye, maze uwari umuyobozi wayo w’icyo gihe amuha amahirwe yo kwerekeza i Burayi — n’iyo ntambwe yahinduye ubuzima bwe.Mu mwaka wa 2000, Messi yerekeje muri La Masia, ishuri ryigisha umupira muri FC Barcelona. Abatoza bahise babona ko ar...